Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

radiotv10by radiotv10
25/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ni komisiyo esheshatu, zatangarijwe abazigize, aho uyu munyamakurukazi ari mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore.

Iyi komisiyo iyobowe na Gicanda Nikita Vervelde, akaba yungirijwe na Kayitesi Vivian, ndetse iyi komisiyo ikaba irimo Nibagwire Sifa Gloria wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore igihe kinini akaba aherutse gusezera ruhaho, ndetse na Muhire Alistair.

Komisiyo Ishinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago iyobowe na Kanamugire Fidèle usanzwe ari Perezida wa Heroes FC, yungirijwe na Seneza Jean Paul. Iyi Komisiyo kandi iri Nsengimana Donatien, Kagarama Clementine na Muntuwese Raissa.

Komisiyo y’Amarushanwa iyobowe na Niyitanga Desire wabaye Perezida wa Gicumbi FC, yungirijwe na Rwirasira François. Hari kandi Kwisanga Janvier, Mugisha Samuel na Mukashema Marie Louise.

Komisiyo Ishinzwe Imari iyobowe na Nshuti Thierry, wungirijwe na Bugabo Christian. Igizwe kandi na Kageruka Ariella na Mulindabigwi Meilleur.

Komisiyo Ishinzwe Ubuvuzi iyobowe na Dr. Col Gatsinzi Herbert, wungirijwe na Hope Jean Marie Vianney. Hari na Mahoro Fiona, Cyitegetse Paola Oceane na Tuyishime Jean de Dieu.

Ni mu gihe, Komisiyo Ishinzwe Ubutegetsi n’Amategeko iyobowe na Ndengeyingoma Louise, wungirijwe na Rutagengwa Philbert. Irimo kandi Tuyisenge Celestin, Kayitera Canisius, Nishimwe Claudine, Safari Ibrahim na Ndatsikira Sylidio.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 6 =

Previous Post

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Next Post

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.