Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu bibazo byo gucibwa amande cyane cyane kuri Petite Barrière, mu gihe Impuzamakoperative y’Abanyonzi bo mu Karere ka Rubavu yo ivuga ko hari ahantu harenze hamwe bemerewe guparika.
Abo ni bamwe mu banyonzi bakorera akazi kabo ka buri munsi mu bice bitandukanye by’umugi wa Gisenyi no mu nkengero zaho mu Karere ka Rubavu. Aba bahamirije umunyamakuru ko barembejwe n’amande bacibwa kubera parking, dore ko aho bafatiwe hose baba bavana cyangwa bashyira abagenzi ku magare, bakabwirwa ko hatemewe, bityo bakibaza uko bazakora bikabayobera.
Uwiringiyimana Gérard ati “Twe aho duparitse hose twaba turi gushyiraho umugenzi cyangwa turi kumukuraho baradufata ngo uparitse ahatemewe. Uwari we wese aragufata yaba umudaso, yaba umunyerondo n’abandi b’izindi nzego. Rero ntabwo bigeze batwereka parking. Njye mbona aka ari akarengane kuko bagukura ku igare nabi bakaguca ibihumbi 11 n’amagana inani, nta n’ayo uba wakoreye kuko ushobora kumara ukwezi utarayakorera.”
Niragire Jonas ati “Turagambanirwa, birazwi! Wenda hari igihe umuntu aba ahagaze nabi pe, ariko hari ukuntu baza bagatwarira abantu bose hamwe bakabajyana kuri bureau, barangiza bagaca abantu amafaranga.”
Cyokora ubuyobozi bw’Impuzamakoperative y’Abanyonzi bakorera mu Karere ka Rubavu bwo buvuga ko iki kibazo bwatangiye kukikemura buhereye ahavugwaga ibibazo bikomeye, nk’uko Hakizimana Bernard uyobora iyi mpuzamakoperative y’abanyonzi abisobanura.
Hakizimana Bernard ati “Twabahaye ahahoze haparika Jaguar ijya Uganda, twongera tubahereza ahitwa ku Munara werekeza za Mbugangari kugira ngo bave mu byo kuzenguruka bakatakata mu mupaka kuko byatumaga abantu bahutara, na bo bagahora bikubita hasi bagakomereka. Tubona ko bibabaje tubashakira parking, yewe no kuri gare twaberetse aho bagomba guparika bidateje akavuyo.”
Ibice bitungwa agatoki ko bikunze guhohotererwamo abo banyonzi cyane ni ku mupaka muto Petite Barrière, ari na ho uyu muyobozi avuga ko hashyizwe parking ebyiri zemewe kugira ngo bajye bazikoreramo bubahiriza amabwiriza anagamije kugabanya akavuyo n’impanuka za hato na hato muri gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10










