Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ahagarika ibikorwa byo kwiyakira mu bukwe ndetse n’ibirori by’iminsi mikuru mu Mujyi wa Kigali ndetse n’asaba abava muri uyu Mujyi n’abawuzamo kuba barikingije.
Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.
Izi ngamba nshya zirimo izireba abatuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’izereba abo mu Gihugu bose aho mu Mujyi wa Kigali hahagaritswe ibikorwa byo kwiyakira mu bukwe ndetse n’ibirori by’iminsi mikuru byahagaritswe.
Na none kandi mu Mujyi wa Kigali, imihango y’ubukwe nko gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40.
Ingingo ya kane (d) y’iri tangazo ry’amabwiriza, igira iti “Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19.”
RADIOTV10