Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije abayisilamu ko nubwo barangije Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, ariko bagomba gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza birimo no gufasha abatishoboye.
Sheikh Mussa Sindayigaya yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo habaga isengesho ryo kwizihiza umunsi wa Eidil-Fitri ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.
Yabibukije ko iki gisibo bari barimo, bakitwayemo neza barangwa n’ibikorwa byiza, ariko ko bagomba kubokomeza na nyuma yacyo.
Yagize ati “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”
Yavuze ko ubundi ibikorwa byiza bigomba kubaranga igihe cyose, batagendeye ku gihe runaka nk’uko babikora mu gihe cy’Igisibo gitagatifu, kandi abantu bagakora ibiri mu bushobozi bwabo “Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”
Yabasabye kutumva ko ubwo barangije igisibo, bagomba gusubira mu bibi nk’ibyaha nk’uko hari ababikora gutyo. Ati “Umunyagihombo uruta abandi ni wa wundi wiyiriza ubusa ukwezi kose kwa Ramadhan ariko kwarangira agasubira mu byaha.”
Yakomeje agira ati “Ntacyo byaba bimaze kugaragira Imana ukwezi kumwe ariko mu mezi cumi na kumwe ugasubira mu byaha.”
Yabibukije kandi ko kugira ngo banabashe gukomeza ibyo bikorwa byiza no gukora neza igisibo, babikesha Igihugu cyiza kirimo umutekano gikesha ubuyobozi bwiza, abibutsa ko hari Ibihugu ubu byizihije nabi uyu munsi kubera kuba bitarimo umutekano, atanga urugero rw’ibiri kubera mu burasirazuba bwo hagati, byatewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za America na Israel batangije kuri Iran.
Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda gukomeza kunga ubumwe bagendeye ku mirongo myiza yashyizweho n’Igihugu, kandi bagaharanira gukomeza ibikorwa bibageza mu majyambere.



RADIOTV10








