• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

radiotv10by radiotv10
20/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse ibitero cyagabaga mu bice bikungahaye kuri Gaze byo mu majyepfo ya Iran, nyuma yo kubisabwa na Perezida Trump, kandi yizeza ko intambara ishobora kurangira vuba.

Netanyahu kandi yavuze ko ibyo bitero byagabwaga muri biriya bice, byakozwe na Israel ku giti cyayo, kuko nta kindi Gihugu cyayibifashijemo.

Yavuze ko Israel igiye guhagarika ibindi bitero ibyo ari byo byose ku bice bikomeye bicukurwamo gaz, ndetse yemeza ko intambara ya Iran ishobora kurangira “vuba kurusha uko abantu babitekereza.”

Uyu muyobozi wa Israel kandi yatangaje ko ikindi gikorwa cyose cya Iran cyo gufungura umuhora wa Hormuz, kitazagera ku ntego yacyo.

Yagize ati “Agatsiko k’urupfu muri Iran kari kugerageza gushyira isi mu kangaratete gafunga inzira mpuzamahanga y’ingenzi yo mu mazi, umuhora wa Hormuz. Ariko ntibizagera ku ntego.”

Benjamin Netanyahu kandi yibanze ku kwamaganira kure ibivugwa ko Guverinoma ye yocyeje igitutu Leta Zunze Ubumwe za America ikayinjiza muri iyi ntambara na Iran.

Yagize ati “Abavuga ibihuha ko twashoye Leta Zunze Ubumwe za America mu ntambara, si ibihuha gusa ahubwo biranasekeje.” Yakomeje avuga ko Trump yakunze kumubwira mu gihe kirenga umwaka ko “tugomba kubaho twizeye ko Iran idafite intwaro za kirimbuzi.”

Yakomeje agira ati “Isi ifitiye umwenda ukomeye, Perezida Trump ku muhate we mu rugendo rwo kugena ahazaza hatekanye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 5 =

Previous Post

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Next Post

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.