Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?
Share on FacebookShare on Twitter

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva izi mpinduka zibaye aho uturere tw’uyu mujyi twahise twamburwa ubuzima gatozi n’imiterere y’ubuyobozi irahinduka byemejwe n’Itegeko N° 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali. 

Umujyi wa Kigali ni wo ufite ubuzima gatozi (legal personality) n’ubwigenge mu by’imicungire n’imari, kimwe n’Uturere tw’icyaro.

Uturere dutatu tuwugize (Gasabo, Nyarugenge, na Kicukiro) ntitwigenga mu buryo bwuzuye nk’uko byari bimeze mbere, ahubwo byahindutse inzego z’ubuyobozi z’Umujyi wa Kigali.

Iri vugurura ryari rigamije kunonosora imicungire no kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Kigali, binyuze mu gutuma igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa by’ibikorwa remezo bikorwa neza nta nzitizi z’ubuyobozi butandukanye.

Muri make, iri tegeko ryashyizeho uburyo bushya bwo kuyobora butuma Umujyi wa Kigali uba ikigo cy’ingenzi gifata ibyemezo kuri uyu Mujyi wose hamwe n’inzego z’uturere zigafasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2019 , Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri manda y’imyaka itanu, aho yungirijwe na Dr Nsabimana Erneste ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo na Umutoni Gatsinzi Nadine ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu.

Mu mwaka wa 2020 ,Umwari Pauline yagizwe umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo , Umutesi Solange agirwa umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu gihe Ngabonziza Emmy yagizwe umuyobizi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge muri Manda y’imyaka itanu.

Tugiye kureba muri aba bayobozi muri Manda y’imyaka itanu abakiri mu nshingano za Leta n’aho baherereye n’ibyo bari gukora.

1.Ngabonziza Emmy: Wayoboye Akarere ka Nyarugenge, mu mwaka wa 2024 yari arangije manda y’imyaka itanu ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ntiyongezwa indi manda , nta kandi kazi yabonye ko muri Leta ,ubu yashinze ikigo cy’ubujyanama mu ibarura mari n’imisoro (accounting firms and business advisers,)

2.Umwari Pauline: Wayoboye Akarere ka Gasabo, na we mu mwaka wa 2024 yarangije manda ntiyongezwa indi, ubu yashinze ikigo cy’amategeko.

Yasubiye mu mwuga w’ubw’Avoka , imwe mu nshingano yakoraga ubwo yakoraga Minisiteri y’Ubutabera, yunganiraga mu Nkiko abatishoboye  ubu yanongeyeho kuba Noteri wikorera.

3.Umutesi Solange: Yayoboye Akarere ka Kicukiro. We ntiyarangije manda kuko yahagaritswe mu nshingano Werurwe 2023,Ubu na we asigaye yikorera, twagerageje kuvugana na we ariko ntibyadukundira.

4.Dr Nsabimana Erneste: Yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, aza kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), umwanya yamazeho igihe gito ahita agirwa Minisitiri w’Ibikorwa remezo , Umwanya yaje gukurwaho mu kwezi kwa 9/2023 , kugeza ubu nta kandi kazi ka leta arahabwa. Uyu Dr Nsanzimana Ernest yashinze ikigo cy’ubujyanama mu bwubatsi (consultancy in construction ).

5.Mpabwanamaguru Merard: Dr Mérard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2023, uyu na we ntiyarangije manda kuko yakuwe mu nshingano, ntabwo yongeye guhabwa umwanya mu nshingano z’ubuyobozi. Kuri ubu ni umwarimu muri Kamunuza, akaba ari umujyanama mu mishinga itandukanye ijyanye n’imitunganyirize y’imijyi no kurengera ibidukikije kuko nibyo yize.

Dr Ernest Nsabimana yabaye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali mbere yuko yinjira muri Guverinoma
Ubu ni umujyanama mu mishinga itandukanye ijyanye n’imitunganyirize y’imijyi no kurengera ibidukikije
Merard Mpabwanamaguru na we yabaye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali
Ngabonziza Emmy wayoboye Akarere ka Nyarugenge
Umutesi Solange wayoboye Akarere ka Kicukiro
Umwari Pauline wayoboye Akarere ka Gasabo, ubu ni umunyamategeko

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + nineteen =

Previous Post

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Next Post

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Related Posts

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

by radiotv10
08/12/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’icyorezo cy’uburwayi kiri kubibasira, ndetse...

IZIHERUKA

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games
MU RWANDA

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.