Abayobozi batatu mu nzego Nkuru z’u Rwanda bitabiriye Inteko ya Polisi Mpuzamahanga muri Austria

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi batatu bayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, bitabiriye Inteko Rusange ya 91 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iri kubera i Vienne muri Austria.

Iyi Nteko Rusange ya Interpol yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Izindi Nkuru

Iyi Nteko Rusange yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu muri Austria, Gerhard Karner; kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.

Ibaye mu gihe Polisi Mpuzamahanga yizihiza isabukuru y’imyaka 100, aho uyu muryango uhuza Polisi z’Ibihugu watangiriwe i Vienne muri Austria, ahari no kubera iyi Nteko Rusange ya 91.

Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo abo muri za Polisi z’Ibihugu, abo muri Guverinoma zabyo ndetse n’inzobere mu by’umutekano.

Ni inama ibaye mu gihe Isi yugarijwe n’ibyaha binyuranye birimo ibishya bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo gucuruza abantu ndetse n’iby’iterabwoba.

Izi nzobere zitabiriye iyi Nteko Rusange ya Intepol, zizaganira ku cyakorwa ku bwiyongere bw’ibi byaha byambukiranya imipaka, n’uburyo byashakirwa umuti.

Hazaganirwa kandi ku bufatanye bwa za Polisi z’Ibihugu binyuranye mu guhangana n’ibi byaha ndetse no gufata ababa babikekwaho, bashobora kuva mu Gihugu kimwe bagahungira mu kindi, cyangwa bakabikora bari mu Gihugu kimwe ariko bigakorerwa mu kindi, nk’iby’ikoranabuhanga.

Hazanasuzumirwa hamwe imikoranire mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’inzego zubahiriza amategeko mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru