Abayobozi b’ikipe bamaze iminsi bavugwaho kurebana ay’ingwe bagaragaye mu mashusho atunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, bari bamaze iminsi bavugwaho kutumvikana, bagaragaye bari kumwe bavuye kurebana umupira bamwenyura, bisa nko gutanga abagabo ko ubu bameranye neza.

Ukutavuga rumwe hagati ya Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na mugenzi we uyobora ikipe ya Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, kwazamutse nyuma y’ibyagiye bitangazwa n’aba bagabo.

Izindi Nkuru

Mvukiyehe Juvénal yavuze ko ari we ufite ububasha ntayegayezwa ku ikipe ya Kiyovu Sports, mu gihe Ndorimana we yavuze ko Mvukiyehe ayobora agashami kamwe ka Kiyovu.

Nyuma hakomeje kumvikana amakuru ko, aba bagabo bari kurebana ay’ingwe, ndetse ko byototeye ikipe bikayigiraho ingaruka mu musaruro wayo.

Gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Kiyovu Sports, bwagaragaje ko aba bagabo bameranye neza ntakibazo bafitanye, mu gihe abacukumburaga amakuru avamo imbere, bavugaga ko ishyamba atari ryeru.

Mu butumwa, ubuyobozi bwa Kiyovu bwanyujije kuri X, hariho ifoto igaragaza Mvukiyehe na Ndorimana bicaye mu kabari bari kurebana umupira kuri televiziyo.

Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti Umwuka muri Kiyovu sport wifashe ute? nyuma y’ibimaze igihe bivugwa?”

Nanone kandi ubuyobozi bw’iyi kipe, bwagaragaje amashusho y’aba bagabo bombi, basohoka muri ako kabari, bari kumwe baganira baseka.

Barebanye umupira kuri iki Cyumweru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru