Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi mu Rwanda bakiranye ubwuzu ab’i Burundi bagenzwa n’ingingo ikomeye

radiotv10by radiotv10
19/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abayobozi mu Rwanda bakiranye ubwuzu ab’i Burundi bagenzwa n’ingingo ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi baturutse mu Burundi, baje mu Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, gutahuka mu Gihugu cyababyaye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, aho izi ntumwa ziyobowe n’umwe mu bayobozi ku rwego rwo hejuru mu Gihugu cy’u Burundi, zageraga mu Rwanda zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Izi ntuma z’abayobozi ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu cy’u Burundi, zakiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel ndetse n’uw’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.

Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bahaye ikaze bagenzi babo bo mu Burundi, babakiranye ubwuzu, babaramutsa mu Kinyarwanda n’Ikirundi, indimi zombi zijya gusa.

Biteganyijwe ko aba bayobozi baturutse i Burundi baherekejwe n’abo mu Rwanda, berecyeza mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, kuganiriza impunzi z’Abarundi, bazishishikariza gutahuka mu Gihugu cyababyaye.

Mu Rwanda habarwa impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 50, zahunze u Burundi, mu 2015 ubwo muri iki Gihugu hari imvururu zazamutse nyuma yuko mu Burundi hari hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’iki Gihugu, Pierre Nkurunziza wamaze kwitaba Imana.

Ibi byanazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwashinjaga u Rwanda kwakira abasize bagerageje ririya hirika ry’ubutegetsi ndetse rukabakingira ikibaba, ariko u Rwanda rukabihakana na rwo rugashinja iki Gihugu cy’igituranyi gushyigikira imwe mu mitwe ihungabanya u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamhanga y’Abafaransa (RFI), mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022, yavuze ko “kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, n’ibibazo bigisigaye, bizakemurwa hifashishijwe inzira z’ibiganiro, kandi turacyari kuvugana.”

Perezida Ndayishimiye yanagarutse ku bakekwaho kugerageza ririya hirika ry’ubutegetsi, bari mu Rwanda, avuga ko hakiri kuganirwa uburyo bakoherezwa mu Burundi bagacirwa imanza.

Babahaye ikaze

Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 1 =

Previous Post

Umusirikare mukuru muri FARDC woherejwe kurwanya M23 yapfuye urupfu rubi

Next Post

Kayonza: Uko byagenze ngo inzuki zibadwinge bakajyanwa kwa muganga igitaraganya

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Uko byagenze ngo inzuki zibadwinge bakajyanwa kwa muganga igitaraganya

Kayonza: Uko byagenze ngo inzuki zibadwinge bakajyanwa kwa muganga igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.