Abayobozi mu Rwanda bakiranye ubwuzu ab’i Burundi bagenzwa n’ingingo ikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi baturutse mu Burundi, baje mu Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, gutahuka mu Gihugu cyababyaye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, aho izi ntumwa ziyobowe n’umwe mu bayobozi ku rwego rwo hejuru mu Gihugu cy’u Burundi, zageraga mu Rwanda zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Izi ntuma z’abayobozi ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu cy’u Burundi, zakiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel ndetse n’uw’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.

Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bahaye ikaze bagenzi babo bo mu Burundi, babakiranye ubwuzu, babaramutsa mu Kinyarwanda n’Ikirundi, indimi zombi zijya gusa.

Biteganyijwe ko aba bayobozi baturutse i Burundi baherekejwe n’abo mu Rwanda, berecyeza mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, kuganiriza impunzi z’Abarundi, bazishishikariza gutahuka mu Gihugu cyababyaye.

Mu Rwanda habarwa impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 50, zahunze u Burundi, mu 2015 ubwo muri iki Gihugu hari imvururu zazamutse nyuma yuko mu Burundi hari hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’iki Gihugu, Pierre Nkurunziza wamaze kwitaba Imana.

Ibi byanazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwashinjaga u Rwanda kwakira abasize bagerageje ririya hirika ry’ubutegetsi ndetse rukabakingira ikibaba, ariko u Rwanda rukabihakana na rwo rugashinja iki Gihugu cy’igituranyi gushyigikira imwe mu mitwe ihungabanya u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamhanga y’Abafaransa (RFI), mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022, yavuze ko “kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, n’ibibazo bigisigaye, bizakemurwa hifashishijwe inzira z’ibiganiro, kandi turacyari kuvugana.”

Perezida Ndayishimiye yanagarutse ku bakekwaho kugerageza ririya hirika ry’ubutegetsi, bari mu Rwanda, avuga ko hakiri kuganirwa uburyo bakoherezwa mu Burundi bagacirwa imanza.

Babahaye ikaze

Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru