Monday, September 9, 2024

Kayonza: Uko byagenze ngo inzuki zibadwinge bakajyanwa kwa muganga igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, haravugwa abaturage bahuye n’isanganya, badwingwa n’inzuki, aho bivugwa ko ari bo bazenderanyijeho, bakajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Aba baturage batandatu, bariwe n’inzuki basanze zararitse mu giti giherereye mu Mudugudu wa Rubirizi mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu, bakazikubaganya, na zo zikabereka ko atari agafu k’ivugwarimwe.

Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, yavuze ko aba baturage bariwe n’inzuki kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, ubwo banyuraga ku giti cy’avoka cyaritsemo izi nzuki bazanduranyaho.

Yagize ati Bajyanywe kwa muganga uko ari batandatu, ariko kugeza ubu umwe ni we ukiri kwitabwaho nabaganga, abandi bose bamaze gutaha.

Bivugwa ko aba baturage badwinzwe n’inzuki zari mu muzinga wagitse muri icyo giti cy’avoka kiri mu muhanda, bari banyuzeho bagasa nk’abazikubaganira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts