Ubuyobozi n’abakozi ba RADIOTV10, bagiriye umwiherero n’ubusabane byabereye muri ‘Cleo Lake Kivu Hotel’ iri ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ikaba iri mu za mbere nziza mu Rwanda, baboneraho kuganira no kwemeranya ku mirongo migari izayobora icyerekezo bihaye cy’imyaka itanu cya 2025-2030.
Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, cyayobowe na Eugene Nyagahene, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubucuruzi ya Tele 10 Group inabarizwamo iki gitangazamakuru cya mbere mu byigenga mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group wanashinze iyi sosiyete n’iki gitangazamakuru, yatangaje ko yifuje kuganirira n’abakozi ba RADIOTV10 muri iyi Hoteli, isanzwe na yo ibarizwa muri iyi sosiyete, kugira ngo banayimenye ko ari mu rugo kandi bisanga.
Ni igikorwa kandi cyari kigamije kuganira ku cyerekezo cy’iki gitangazamakuru cya 2025-2030, gishingiye ku nkingi eshatu, ari zo kurushaho kugana mu isi y’ikoranabuhanga (Digitalization), kujyana n’aho Isi igeze (Modernization) ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa by’iki gitangazamakuru (Monetization).
Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yibukije abakozi ba RADIOTV10 ko itangazamakuru nk’umwuga wo kumenyesha rubanda aho isi igeze, na ryo rigomba kujyana n’ibihe, kandi ko izi nkingi eshatu ari zo zigomba kubibafashamo.
Yavuze ko ibitangazwa n’iki gitangazamakuru bigomba kujya ku ikoranabuhanga by’umwihariko ku mbuga nkorambaga aho abakurikirana amakuru basa nk’abimukiye, kandi bikaza biri mu ndimi mpuzamahanga kugira ngo n’abatari Abanyarwanda barusheho kumenya ibibera mu Rwanda, ubundi kandi ibyakozwe n’abanyamakuru bikarushaho gutuma bagira imibereho myiza.
Abakozi ba RADIOTV10 na bo baboneyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo byatuma iki gitangazamakuru kirushaho kuba ubukombe, ndetse baniyemeza kurushaho gukora kinyamwuga no kongere ireme ry’ibyo bakora no kurushaho kwinjizamo udushya.
Abakozi b’iki gitangazamakuru kandi baboneyeho gutembera iyi Hoteli iteretse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bagaragarizwa zimwe muri serivisi zihatangirwa, zirimo amacumbi arimo buri kimwe cyose abantu bakenera, kandi byose byo ku rwego rwo hejuru.
Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu, kandi uretse kuba yakira abifuza kuruhuka, inakira ba mukerarugendo baba baje kureba ibyiza nyaburanga byumwihariko ikiyaga cya Kivu, aho umuntu uba ayirimo, aba yitegeye iki kiyaga cyose, anumva akayaga gahuhera n’amahumbezi bigiturukamo, akanashwa kugitembera hakoreshejwe ubwato.





















RADIOTV10