Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ab’i Gatore basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside batahana ingamba zikomeye

radiotv10by radiotv10
30/08/2022
in MU RWANDA
0
Ab’i Gatore basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside batahana ingamba zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, basuye Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside, bataha biyemeje guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba baturage bari mu ngeri zinyuranye barimo urubyiriko n’abakuze, bavuga ko bari bafite inyota yo kumenya byimbitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, rwabaye umusingi wo kuzura u Rwanda rwari rwarazahajwe n’imiyoborere mibi.

Umwe yagize ati “Twishimiye uburyo twabonye uru rugamba rwagenze, n’uburyo babohoye u Rwanda kandi ababigizemo uruhare tukaba tubashimira.”

Umwe mu rubyiruko waje muri uru ruzinduko, avuga ko amateka yaranze u Rwanda basanzwe bayasoma mu bitabo, bakaba bishimiye gusura iyi Ngoro igaragaza inzira y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati “Nungutse byinshi nk’Umunyarwanda kuko amateka yaranze Igihugu byumwihariko Jenoside Yakorewe Abatutsi, tubisoma mu bitabo ariko dukeneye no kumenya amateka byimbitse, nkimara kugera aha rero nungutse byinshi.”

Uwera Sandrine umwe mu bagize Njyanama y’Akarere ka Kirehe na we uri mu basuye iyi Ngoro, avuga ko nk’urubyiruko rwiboneye ishusho y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, batahanye ingamba zikomeye.

Ati “Biradufasha guhangana n’abapfobya Jenoside kuko tuzajya turushaho kubasobanurira ibintu nkuko twabibonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Oswald Ntagwabira avuga ko uru rugendo rwateguwe nyuma yuko byifujwe n’abaturage ubwabo.

Ati “Harimo urubyiruko, harimo abasheshakanguhe, ababyeyi, bose bifuza kuza kugira ngo aya mateka bayamenye bajye babasha kuyaganiriza abaturage cyane cyane ko harimo n’abahagarariye Inzego z’Umudugudu.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko biboneye ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda, hari abemeye kumena amaraso yabo, bityo ko biyemeje kongera ingufu mu gusigasira ibyagezweho kugira ngo imbaraga bakoresheje zikomeze guhabwa agaciro.

Aba baturage kandi bavuye ku Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, berecyeza mu Murenge wa Kanombe ahatuye bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba, babashyikiriza inkunga babageneye.

Basobanuriwe byinshi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kuboha Igihugu

Batahanye ingamba

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 5 =

Previous Post

Kenya: Urw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego cya Ruto watsinze amatora ya Perezida

Next Post

Raila Odinga utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora yahawe amahirwe ku byo yaregeye

Related Posts

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda
IBYAMAMARE

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Raila Odinga utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora yahawe amahirwe ku byo yaregeye

Raila Odinga utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora yahawe amahirwe ku byo yaregeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.