Ab’i Gatore basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside batahana ingamba zikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, basuye Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside, bataha biyemeje guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba baturage bari mu ngeri zinyuranye barimo urubyiriko n’abakuze, bavuga ko bari bafite inyota yo kumenya byimbitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, rwabaye umusingi wo kuzura u Rwanda rwari rwarazahajwe n’imiyoborere mibi.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Twishimiye uburyo twabonye uru rugamba rwagenze, n’uburyo babohoye u Rwanda kandi ababigizemo uruhare tukaba tubashimira.”

Umwe mu rubyiruko waje muri uru ruzinduko, avuga ko amateka yaranze u Rwanda basanzwe bayasoma mu bitabo, bakaba bishimiye gusura iyi Ngoro igaragaza inzira y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati “Nungutse byinshi nk’Umunyarwanda kuko amateka yaranze Igihugu byumwihariko Jenoside Yakorewe Abatutsi, tubisoma mu bitabo ariko dukeneye no kumenya amateka byimbitse, nkimara kugera aha rero nungutse byinshi.”

Uwera Sandrine umwe mu bagize Njyanama y’Akarere ka Kirehe na we uri mu basuye iyi Ngoro, avuga ko nk’urubyiruko rwiboneye ishusho y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, batahanye ingamba zikomeye.

Ati “Biradufasha guhangana n’abapfobya Jenoside kuko tuzajya turushaho kubasobanurira ibintu nkuko twabibonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Oswald Ntagwabira avuga ko uru rugendo rwateguwe nyuma yuko byifujwe n’abaturage ubwabo.

Ati “Harimo urubyiruko, harimo abasheshakanguhe, ababyeyi, bose bifuza kuza kugira ngo aya mateka bayamenye bajye babasha kuyaganiriza abaturage cyane cyane ko harimo n’abahagarariye Inzego z’Umudugudu.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko biboneye ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda, hari abemeye kumena amaraso yabo, bityo ko biyemeje kongera ingufu mu gusigasira ibyagezweho kugira ngo imbaraga bakoresheje zikomeze guhabwa agaciro.

Aba baturage kandi bavuye ku Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, berecyeza mu Murenge wa Kanombe ahatuye bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba, babashyikiriza inkunga babageneye.

Basobanuriwe byinshi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kuboha Igihugu

Batahanye ingamba

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru