Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’abakandida bigenga bagaragarijwe icyo bajya babanza gutekereza

radiotv10by radiotv10
16/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’abakandida bigenga bagaragarijwe icyo bajya babanza gutekereza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba abifuza kwinjira mu bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’umwihariko abashaka kuziyamamaza nk’abakandida bigenga, ko bari bakwiye kujya babanza kumva uburemere bw’izi nshingano, atari ukubyuka mu gitondo, umuntu avuge ngo “ndashaka kuba Perezida.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, cyagarukaga ku gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga, agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibukije ko igikorwa cyo kwakira Kandidatire z’abifuza kuzahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yanatangaje ko abagaragaje ubushake bwo kuzahatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, ari abantu umunani (8), mu gihe abagaraga ko bifuza kuzahana mu myanya y’Abadepite, ari abantu 41.

Iki gikorwa cyo kwakira kandidatire kigiye kuba nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ihaye inyandiko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga, zo kujya gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo.

Itegeko riteganya ko hakenerwa imikono 600, kuri aba bifuza guhatana nk’abakandida bigenga, yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’imyanya y’Abadepite.

Bamwe mu bifuza guhatana muri ubu buryo ndetse n’ababigerageje mu bihe byatambutse, bakunze kuvuga ko iyi mikono 600 isabwa aho nibura muri buri Karere haboneka 12, ari myinshi.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa avuga ko abinubira ko iyi mibare ari myinshi, bakwiye kubanza kwiheraho bakisuzuma, bakareba koko niba baba babikwiye.

Ati “Urashaka kuba Perezida wa Repubulika. Perezida w’Igihugu cyose cya miliyoni cumi n’eshatu zirenga. Mbere y’uko ufata n’iyo ntambwe, tekereza n’icyo ushaka kuzakora. Abo magana atandatu dusaba ntabwo twebwe twumva ko ari benshi, kubera ko ni ba bandi b’ibanze, kuko uba uzatorwa, kugira ngo ugere kuri uwo mwanya ahubwo urashaka miliyoni 13 zose, ariko ubwo tugusabye 600 gusa kugira ngo babashe kugushyigikira tumenye nawe ko iyo ntego uyifite.”

Yakomeje agira ati “Si ukubyuka mu gitondo ngo ‘ndashaka kuba Perezida’ si ukubyuka mu gitondo ngo ‘ndashaka kuba Depite’. Niba warabitekereje, kuko ntabwo bihera igihe dutangiriye gutegura amatora, bihera tumaze gutora abo bayobozi muri manda.”

Perezida wa Komisiyo agira inama abifuza guhatana ku myanya nk’iyi y’inzego nkuru z’Igihugu, ko bakwiye kujya babijyamo bumva uburemere bw’izi nshingano, kandi bakabitegura kare.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora n’abayobozi muri iyi Komisiyo
Uyu munsi bakoze ikiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

Next Post

Uko ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia buhagaze nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia buhagaze nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya

Uko ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia buhagaze nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.