Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba abifuza kwinjira mu bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’umwihariko abashaka kuziyamamaza nk’abakandida bigenga, ko bari bakwiye kujya babanza kumva uburemere bw’izi nshingano, atari ukubyuka mu gitondo, umuntu avuge ngo “ndashaka kuba Perezida.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, cyagarukaga ku gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga, agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite.
Iki kiganiro kibaye nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibukije ko igikorwa cyo kwakira Kandidatire z’abifuza kuzahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yanatangaje ko abagaragaje ubushake bwo kuzahatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, ari abantu umunani (8), mu gihe abagaraga ko bifuza kuzahana mu myanya y’Abadepite, ari abantu 41.
Iki gikorwa cyo kwakira kandidatire kigiye kuba nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ihaye inyandiko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga, zo kujya gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo.
Itegeko riteganya ko hakenerwa imikono 600, kuri aba bifuza guhatana nk’abakandida bigenga, yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’imyanya y’Abadepite.
Bamwe mu bifuza guhatana muri ubu buryo ndetse n’ababigerageje mu bihe byatambutse, bakunze kuvuga ko iyi mikono 600 isabwa aho nibura muri buri Karere haboneka 12, ari myinshi.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa avuga ko abinubira ko iyi mibare ari myinshi, bakwiye kubanza kwiheraho bakisuzuma, bakareba koko niba baba babikwiye.
Ati “Urashaka kuba Perezida wa Repubulika. Perezida w’Igihugu cyose cya miliyoni cumi n’eshatu zirenga. Mbere y’uko ufata n’iyo ntambwe, tekereza n’icyo ushaka kuzakora. Abo magana atandatu dusaba ntabwo twebwe twumva ko ari benshi, kubera ko ni ba bandi b’ibanze, kuko uba uzatorwa, kugira ngo ugere kuri uwo mwanya ahubwo urashaka miliyoni 13 zose, ariko ubwo tugusabye 600 gusa kugira ngo babashe kugushyigikira tumenye nawe ko iyo ntego uyifite.”
Yakomeje agira ati “Si ukubyuka mu gitondo ngo ‘ndashaka kuba Perezida’ si ukubyuka mu gitondo ngo ‘ndashaka kuba Depite’. Niba warabitekereje, kuko ntabwo bihera igihe dutangiriye gutegura amatora, bihera tumaze gutora abo bayobozi muri manda.”
Perezida wa Komisiyo agira inama abifuza guhatana ku myanya nk’iyi y’inzego nkuru z’Igihugu, ko bakwiye kujya babijyamo bumva uburemere bw’izi nshingano, kandi bakabitegura kare.
RADIOTV10