Uko ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia buhagaze nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, nyuma y’amasaha macye arasiwe mu gitero yagabweho n’abitwaje intwaro, amakuru aravuga ko hari icyizere cyo gukira.

Byatangajwe na Tomas Taraba Umwungirije, mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe arashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Tomas Taraba avuga ku gikorwa cy’ubuvuzi bwo kubaga Minisitiri w’Intebe Robert Fico, yavuze ko “byagenze neza kandi ndakeka ko azakira.”

Fico w’imyaka 59 y’amavuko yajyanywe mu Bitaro igitaraganya nyuma yo kuraswa inshuro zitandukanye kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Handlova.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga, byatangazwaga ko ubuzima bwe “buri hagati yo gupfa no gukira kubera ibikomere byinshi yasigiwe n’uku kuraswa.”

Ukekwaho iki gitero yahise afatirwa aho cyabereye, ndetse Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Slovakia, Matus Sutaj Estoka atangaza ko gifitanye isano n’impamvu za Politiki.

Tomas Taraba yamaze impungenge abari bagize ikikango ku buzima bwa Minisitiri w’Intebe, agira ati “ntabwo ubuzima bwe bukiri mu kangaratete.”

Yagize ati “Nkurikije amakuru mfite, operasiyo [yo kumuvura] yagenze neza, kandi nizeye ko azakira.”

Umugabo witwaje intwaro warashe Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, yari mu kivunge cy’abaturage bamushyigikiye bari hanze ku kigo cy’umuco cyo muri Handlova, aho Minisitiri w’Intebe yari yagiriye Inama.

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico yarashwe amasasu atanu, arimo iryo yarashwe mu nda ndetse no ku kaboko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru