Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n’abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire kandi babifitiye icyemezo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, rivuga ko “imenyesha abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato (Basic Police Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo guhera tariki ya 14/10/2025 kugeza tariki ya 07/11/2025, kuva saa 08h00-17h00, mu minsi y’akazi.”
Polisi y’u Rwanda kandi yaragaje ibyo uwifuza kwiyandikisha agomba kuba bujuje, birimo kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, afite ubuzima buzira umuze.
Nanone kandi uwifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda kuri iki cyiciro cy’abapolisi bato, agomba kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye (A2), akaba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bigaragazwa n’icyemezo gitangwa n’inzego z’lbanze.
Agomba kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kigeze cyangwa kirengeje amezi atandatu, atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta, no kuba yiteguye gukorera aho ari ho hose.
RADIOTV10