Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in MU RWANDA
1
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bavuga ko kubari ryo ryakira abanyeshuri benshi, bituma havuka imbogamizi yo kugorwa no kubona amacumbi, dore ko ifite ay’iri shami ashobora kwakira abanyeshuri 30% gusa.

Iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda, ubu ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 10 biga mu mashami atandukanye. Muri bo abatarenga 3 000 ni bo bonyine bashobora gucumbikirwa n’amacumbi y’iyi Kaminuza.

Nkurunziza Straton wiga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko uretse kuba iyi kaminuza ifite amacumbi macye, no hanze yayo bitoroshye kubona aho abanyeshuri bacumbika.

Ati “Muri Kaminuza hari macye cyane ku buryo hafi y’abanyeshuri bose biga muri kaminuza bibasaba kwicumbikira hanze kandi na ho amacumbi ni macye cyane aranahenze.”

Uwimana Console na we ati “Usanga ubuzima bw’umunyeshuri wa Kaminuza bugoye kuko usanga bimusaba gushaka ibyo kurya na byo byahenze, icumbi rirahenze kandi binadusaba kujya kurishaka aho riri haba ari kure kandi rihenze.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko hakenewe umusanzu w’abikorera mu gushaka umuti w’iki kibazo kuko bitakorwa na Leta gusa.

Ati “Ni ugufatanya na ba Rwiyemezamirimo tukubaka amacumbi  kugira ngo abanyeshuri babashe kubona aho bacumbikirwa mu buryo bworoshye.”

Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi yunganira Kigali ukagira umwihariko wo gucumbikira ibigo byinshi by’amashuri birimo na za kaminuza zirangajwe imbere n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ubu rifite abanyeshuri barenga ibihumbi 10, ariko bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha uyu mubare uzazamukaho hafi 40%.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Aimable says:
    10 months ago

    Abo banyeshuri biga i Huye baratebya cyane😀😀😀😀.
    Bazatubaze twe twiga i Kigali, mwene icyo kibazo ntitukikivuga, bo bafite amahirwe kuko amazu yaho aracyahendutse, uwabaha ayo mubiryogo bakwihanagura.
    Ikintu nka Hec yadufasha, yareba uburyo itwongerera Living allowance, tukareba ko byajya bivamo.

    Murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Hagaragajwe intandaro y’ikibazo kinubirwa n’abajya kwivuriza mu Bitaro bya Gisenyi

Next Post

Ibyagaragaye mu nama ya EAC na SADC yiga ku bya Congo byatanze icyizere

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyagaragaye mu nama ya EAC na SADC yiga ku bya Congo byatanze icyizere

Ibyagaragaye mu nama ya EAC na SADC yiga ku bya Congo byatanze icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.