Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bavuga ko kubari ryo ryakira abanyeshuri benshi, bituma havuka imbogamizi yo kugorwa no kubona amacumbi, dore ko ifite ay’iri shami ashobora kwakira abanyeshuri 30% gusa.
Iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda, ubu ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 10 biga mu mashami atandukanye. Muri bo abatarenga 3 000 ni bo bonyine bashobora gucumbikirwa n’amacumbi y’iyi Kaminuza.
Nkurunziza Straton wiga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko uretse kuba iyi kaminuza ifite amacumbi macye, no hanze yayo bitoroshye kubona aho abanyeshuri bacumbika.
Ati “Muri Kaminuza hari macye cyane ku buryo hafi y’abanyeshuri bose biga muri kaminuza bibasaba kwicumbikira hanze kandi na ho amacumbi ni macye cyane aranahenze.”
Uwimana Console na we ati “Usanga ubuzima bw’umunyeshuri wa Kaminuza bugoye kuko usanga bimusaba gushaka ibyo kurya na byo byahenze, icumbi rirahenze kandi binadusaba kujya kurishaka aho riri haba ari kure kandi rihenze.”
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko hakenewe umusanzu w’abikorera mu gushaka umuti w’iki kibazo kuko bitakorwa na Leta gusa.
Ati “Ni ugufatanya na ba Rwiyemezamirimo tukubaka amacumbi kugira ngo abanyeshuri babashe kubona aho bacumbikirwa mu buryo bworoshye.”
Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi yunganira Kigali ukagira umwihariko wo gucumbikira ibigo byinshi by’amashuri birimo na za kaminuza zirangajwe imbere n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ubu rifite abanyeshuri barenga ibihumbi 10, ariko bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha uyu mubare uzazamukaho hafi 40%.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10
Abo banyeshuri biga i Huye baratebya cyane😀😀😀😀.
Bazatubaze twe twiga i Kigali, mwene icyo kibazo ntitukikivuga, bo bafite amahirwe kuko amazu yaho aracyahendutse, uwabaha ayo mubiryogo bakwihanagura.
Ikintu nka Hec yadufasha, yareba uburyo itwongerera Living allowance, tukareba ko byajya bivamo.
Murakoze