Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi kayo gahemba amafaranga make, ariko bo bahisemo kugendera ku muhamagaro wo kuyiga kuko babikunze.
Iyo uganiriye na bamwe mu banyeshuri biga amashami atandukanye mu Ishuri Nderabarezi rya TTC Byumba de La Salle, bavuga ko bakimenya ko batsindiye kwiga muri iri shuri byabaye nk’inzozi zibaye impamo kuri bo. Icyakora ngo hari ababakunze kubacamo intege bababwira ko ibyo biga bihemba make, cyangwa ko nta cyubahiro bifite.
Igiraneza Joyeuse ati “Baduca intege bavuga ngo iyo usoje uba ugiye gukora akazi kahemba make, ngo birasuzuguritse, ngo kurya ingwa n’ibindi nk’ibyo.”
Mugisha Richard nawe ati “Benshi bari barahawe amashuri ya TVET, bakajya bambwira ngo ugiye kwiga ubwarimu, ngo tubona nta kazi.”
Umuyobozi w’iri shuri nderabarezi rya TTC Byumba de La Salle, Frère Jean Paul Niyonshuti, avuga ko hari byinshi Leta yabafashije bituma umunyeshuri urangije muri TTC aba ashoboye ku isoko ry’umurimo ritanga uburezi bufite ireme.
Ati “Tugira n’abarimu b’abanyamahanga baza kutwigishiriza. Mu bikoresho twahawe harimo ibifasha abanyeshuri kwitegura kwigisha abafite ubumuga, ibyuma by’amashuri, laboratwari n’ibindi byinshi byateje imbere ishuri ryacu.”
Abayobora amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 y’abiga bataha bemeza ko kuba bahabwa abimenyereza kwigisha ndetse n’abize mu mashuri nderabarezi bibafasha kuzamura imitsindire mu bigo bayobora.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri nderabarezi yashyizwemo imbaraga ku buryo ubu umwarimu w’iki gihe ahindutse, ndetse n’imyumvire yari isanzweho kuri aya mashuri ikaba iri guhinduka, nk’uko bisobanurwa na Hashakimana Jean Claude, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itumanaho.
Ati “Umunyeshuri wiga muri TTC ubu, urwego rw’icyongereza afite rutandukanye cyane n’urw’uwarangizaga mu myaka yashize. Ntituragera aho twifuza, ariko mu cyerekezo cya Minisiteri mu myaka iri imbere, abana barangiza bazajya baba bari ku rwego rwa B2 Level mu cyongereza. Ubu abifuza kwiga muri TTC ni benshi, kandi harimo n’abana b’abahanga, bitandukanye n’uko byahoze.”
Bimwe mu byafashije aya mashuri nderabarezi harimo integanyanyigisho yavuguruwe ishingiye ku bushobozi bw’umwana (Competency-Based Curriculum), kubakirwa ibikorwaremezo, kwimakaza ikoranabuhanga no kugabanyirizwa ikiguzi cy’amashuri. Ibi byose byatumye abanyeshuri benshi bitabira ayo mashuri.
Ishuri rya TTC Byumba de La Salle ryigamo abanyeshuri 993, rikaba rimwe mu mashuri nderabarezi 16 yigwamo n’abasaga ibihumbi 12 hirya no hino mu gihugu. Leta ikomeje gufasha ayo mashuri mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









