Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in MU RWANDA
0
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Rusizi, buravuga ko abazwi ku izina ry’abahigi bagera kuri 12 bibaga ibikoresho by’amashanyarazi birimo intsinga na za mubazi, bamaze gutabwa muri yombi, nyuma yuko hatangijwe ibikorwa byo kubashakisha.

Aba bantu 12 bafashwe ku bufatanye bw’iki Kigo n’inzego z’umutekano, aho abamaze gufatwa bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye muri aka Karere ka Rusizi.

Aba bafashwe, barimo n’abagiye bafatanwa ibikoresho nka mubazi, intsinga n’ibindi by’amashanyarazi bibaga, ubundi bakabigurisha ku bandi babikeneye.

Munezero Letitia wo mu Murenge wa Nyakabuye avuga ko yibwe mubazi n’urusinga muri ubu buryo bigatuma we n’izindi ngo 17 babura umuriro.

Agira ati “Baraje bahirika ipoto yasaga nk’ishaje bakata cash power barayitwara ndeste n’urusinga rwa metero 62, ku buryo twamaze icyumweru tudacana.”

Nzayinambaho Jacques uyobora REG ishami rya Rusizi, avuga ko mu byumweru bitatu bishize kugeza ubu hamaze gufatwa abahigi 12 mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza, Gashonga na Gitambi.

Ati “Ni abaturage twita abahigi, baba ari abantu bazi iby’amashanyarazi bagenda biba cash power, intsinga, n’udukoresho twita kipadi tuba turi ku nzu z’abaturage bakabigurisha ku bandi baturage rimwe na rimwe bakabyibiraho n’amashyanyarazi.”

Abaheruka gufatwa mu ijoro ryo ku ya 07 rishyira iya 8 Gicurasi, ni abahigi bagera kuri batanu bo mu Murenge wa Gitambi basanganywe mubazi eshatu ndeste n’ibindi bikoresho birimo ibyifashishwa mu kurira amapoto.

REG yibutsa abaturage ko bagomba kwirinda ababagurisha za mubazi ndeste n’ababakorera amashanyarazi atari abakozi bayo ahubwo bakihutira kuyimenyesha.

Aba baturage 12 bamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, iya Kamembe n’iya Muganza. Mu makuru bamwe muri bo batanze ni uko hari umukozi wa REG bakoranaga.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 9 =

Previous Post

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

Next Post

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.