Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd gishamikiye kuri MTN Rwanda, cyashyizeho uburyo buzajya bufasha abakiliya bacyo bayobeje amafaranga akajya ku bo batashaka, kujya babasha kuyagarura babyikoreye ubwabo.
Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye abantu bibeshye bakohereza amafaranga kuri nimero batashakaga, bigatuma amafaranga ajya ku wundi muntu.
Byasabaga ko uwagize iki kibazo avunyisha kuri MTN Mobile Money Rwanda Ltd kugira ngo iki kigo kimufashe kugaruza ayo mafaranga, rimwe na rimwe uwayohererejwe agahita ayabikuza.
MTN Mobile Money Rwanda Ltd yatangije uburyo buzafasha abahuraga n’iki kibazo kubasha kwigarurira amafaranga bari bohereje kuri nimero bibeshye, aho bazajya bakanda *182*7# ubundi bagakurikiza amabwiriza.
Uwohererejwe ayo mafaranga, azajya ashyiramo umubare w’ibanga wa Mobile Money ubundi amafaranga abashe gusubira kuri nimero yavuyeho.
Mu gihe abyanze, uwayoherereje azajya yohererezwa ubutumwa bubimumenyesha, ubundi hakorwe igenzura mu gihe cy’iminsi 90 uhereye ku itariki yoherejweho, ubundi ayasubizwe.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame yavuze ko bazanye ubu buryo mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zajyaga ziba ku bakiriya babo.
Yagize ati “Twahurije bamwe imbaraga z’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo by’abakiliya bacu.”
Chantal Kagame avuga ko ubu buryo bwo kwisubiza amafaranga yoherejwe kuri MoMo habayeho kwibeshya, ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza gufasha abakiliya b’iki Kigo kunogerwa na serivisi zacyo.
RADIOTV10
Mutekerezeho kuriyo minsi 90 ubwo uyakeneye cyane waba utaranogonotse
Yego batekereje neza cyane kuko bibaho inshuro nyinshi ariko imisi 90 nimyinshi cyane bagakwiye gushyira kuminsi 3 gusa
Gutegereza iminsi 90 ni service mbi mwaba mutanze itagendanye nintego yanyu
Mwagizeneza, arikose iyo wibeshye kuri code ya MTN yo bigenda gute. Amafranga wayagaruza gute
Ubutabazi bw’iminsi 90 ni hafi ya ntabwo kabs
Ahubwo c ko harigihe nimero wayayobejeho uyihamagara ugasanga itariho ubwo mwabitekerejeho iki
Ndumva ntacyo mwahinduyeho kbs peee eeeh iminsi 90 knd uhorerejwe akaba ariwe ushyiramo umubare wibanga mbega intama wee ntacyahindutse tuh
ubwo c koko muretse koko murumva byizewe ko uwohererejwe yashyiramo pin bigakunda . ku mafaranga sha!!
Mwakoze kubitekereza rwose nibyiza ariko nibwo bigiye kuba bibi cyane nawese ngo uwayohererejwe gushyiramo umubare wibanga kd hakazabaho gutegereza iminsi 90 ntago muba mwatekerejeko wenda ayo mafaranga aribwo buryo bwonyine bwari butabare uwo mukiriya wanyu
Ubwo niba ntayisubiza njyewe ubwanjye kd uwayakiriye akaba ariwe wemeza igikirwa, ubundi ibyo biradufasha iki? Nihashyirweho system ihuza izo nimero zombi k’uburyo ntawakwisubiza arenga Ayo yohereje kd uwohereje Abe ariwe ukora ibikorwa byose.
Nuwo mutweretse si Chantal