Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aboherezaga amafaranga kuri MoMo bakibeshya nimero bashyiriweho uburyo bwo kuyagarura bitabagoye

radiotv10by radiotv10
13/10/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
11
Aboherezaga amafaranga kuri MoMo bakibeshya nimero bashyiriweho uburyo bwo kuyagarura bitabagoye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd gishamikiye kuri MTN Rwanda, cyashyizeho uburyo buzajya bufasha abakiliya bacyo bayobeje amafaranga akajya ku bo batashaka, kujya babasha kuyagarura babyikoreye ubwabo.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye abantu bibeshye bakohereza amafaranga kuri nimero batashakaga, bigatuma amafaranga ajya ku wundi muntu.

Byasabaga ko uwagize iki kibazo avunyisha kuri MTN Mobile Money Rwanda Ltd kugira ngo iki kigo kimufashe kugaruza ayo mafaranga, rimwe na rimwe uwayohererejwe agahita ayabikuza.

MTN Mobile Money Rwanda Ltd yatangije uburyo buzafasha abahuraga n’iki kibazo kubasha kwigarurira amafaranga bari bohereje kuri nimero bibeshye, aho bazajya bakanda *182*7# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Uwohererejwe ayo mafaranga, azajya ashyiramo umubare w’ibanga wa Mobile Money ubundi amafaranga abashe gusubira kuri nimero yavuyeho.

Mu gihe abyanze, uwayoherereje azajya yohererezwa ubutumwa bubimumenyesha, ubundi hakorwe igenzura mu gihe cy’iminsi 90 uhereye ku itariki yoherejweho, ubundi ayasubizwe.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame yavuze ko bazanye ubu buryo mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zajyaga ziba ku bakiriya babo.

Yagize ati “Twahurije bamwe imbaraga z’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo by’abakiliya bacu.”

Chantal Kagame avuga ko ubu buryo bwo kwisubiza amafaranga yoherejwe kuri MoMo habayeho kwibeshya, ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza gufasha abakiliya b’iki Kigo kunogerwa na serivisi zacyo.

Chantal Kagame uyobora MTN Mobile Money Rwanda yavuze ko habayeho guhuza imbaraga z’ikoranabuganga n’izo guhanga udushya

RADIOTV10

Comments 11

  1. KWIZERA Obed says:
    3 years ago

    Mutekerezeho kuriyo minsi 90 ubwo uyakeneye cyane waba utaranogonotse

    Reply
  2. Emery says:
    3 years ago

    Yego batekereje neza cyane kuko bibaho inshuro nyinshi ariko imisi 90 nimyinshi cyane bagakwiye gushyira kuminsi 3 gusa

    Reply
  3. Gilbert says:
    3 years ago

    Gutegereza iminsi 90 ni service mbi mwaba mutanze itagendanye nintego yanyu

    Reply
    • Augustin Kayigire says:
      2 years ago

      Mwagizeneza, arikose iyo wibeshye kuri code ya MTN yo bigenda gute. Amafranga wayagaruza gute

      Reply
  4. Mugiraneza Charles says:
    3 years ago

    Ubutabazi bw’iminsi 90 ni hafi ya ntabwo kabs

    Reply
  5. Bamvumirora Jean damascene says:
    3 years ago

    Ahubwo c ko harigihe nimero wayayobejeho uyihamagara ugasanga itariho ubwo mwabitekerejeho iki

    Reply
  6. Iradukunda Olivier says:
    3 years ago

    Ndumva ntacyo mwahinduyeho kbs peee eeeh iminsi 90 knd uhorerejwe akaba ariwe ushyiramo umubare wibanga mbega intama wee ntacyahindutse tuh

    Reply
  7. Baptiste says:
    3 years ago

    ubwo c koko muretse koko murumva byizewe ko uwohererejwe yashyiramo pin bigakunda . ku mafaranga sha!!

    Reply
  8. Nsengiyumva says:
    3 years ago

    Mwakoze kubitekereza rwose nibyiza ariko nibwo bigiye kuba bibi cyane nawese ngo uwayohererejwe gushyiramo umubare wibanga kd hakazabaho gutegereza iminsi 90 ntago muba mwatekerejeko wenda ayo mafaranga aribwo buryo bwonyine bwari butabare uwo mukiriya wanyu

    Reply
  9. Pierre says:
    3 years ago

    Ubwo niba ntayisubiza njyewe ubwanjye kd uwayakiriye akaba ariwe wemeza igikirwa, ubundi ibyo biradufasha iki? Nihashyirweho system ihuza izo nimero zombi k’uburyo ntawakwisubiza arenga Ayo yohereje kd uwohereje Abe ariwe ukora ibikorwa byose.

    Reply
  10. Babu saleh says:
    3 years ago

    Nuwo mutweretse si Chantal

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fourteen =

Previous Post

Huye: Yahamijwe kwica mushiki we ahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda

Next Post

Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda

Bucura bwa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yaje kumusura mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.