Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) bakiriye inkunga y’ibikoresho by’umukino w’amagare (Cycling) byavuye muri muryango wo mu Bufaransa “AMITIE CH’TI RWANDA”. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2021.
Jariel Rutaremara umunyarwanda uba mu Bufaransa akaba umunyamabanga w’uyu muryango, niwe wazanye iyi nkunga.
Mu bikoresho “AMITIE CHITI RWANDA” yagejeje kuri ANCA harimo imiguro 10 y’inkweto zikoreshwa hanyongwa igare, imiguro 11 y’inkweto zisanzwe, ingofero 13 z’igare, amagare abiri agezweho, imyenda 36 yo hejuru n’iyo hasi 13.
Jariel Rutaremara umunyarwanda uba mu Bufaransa akaba umunyamabanga w’uyu muryango avuga ko ari inshuro ya gatatu bakora iki gikorwa kuko ngo uyu muryango wa “AMITIE CH’TI RWANDA” wabayeho mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu 2014.
Mu magambo ye asobanura uyu muryango, Rutaremara usanzwe aba mu Bufaransa yavuze ko ushingiye ku bucuti bw’abanyarwanda n’abatuye mu gace ka Ch’ti kari mu majyaruguru y’u Bufaransa ahegereye umujyi wa Valancienne.
“Naje mfite inkunga n’ubundi twari dusanzwe duha icyari Les Amis Sportifs de Rwamagana ariko ubu ni Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA). Ubu ni inshuro ya gatatu dukora iki gikorwa. Tuzana amagare, imyenda yo hejuru n’amakabutura, ingofero n’inkweto.
AMITIE CH’TI RWANDA turi ishyirahamwe navuga atari rinini ahubwo tureba mu bushobozi bwacu kuko ntabwo turi abantu barenze icumi (10) ahubwo natwe hari igihe twifashisha indi miryango tukabona imbaraga zihagije zo gufasha abandi.” Rutaremara
Jariel Rutaremara (ubanza ibumoso) akaba umunyamabanga wa AMITIE CH’TI Rwanda ari kumwe n’abakinnyi ndetse na Adrien Niyonshuti (ubanza iburyo) washinze ANCA
Jariel Rutaremara avuga ko uyu muryango wa “AMITIE CH’TI RWANDA” utagizwe n’abanyarwanda gusa ahubwo ko abenshi ari Abafaransa kuko ngo harimo abanyarwanda babiri gusa ariko akab ariwe wazanye igitecyerezo cyo gushing uyu muryango.
“Muri uyu muryango turimo turi abanyarwanda babiri ariko nitwe twazanye icyo gitecyerezo nyuma Abafaransa baradufasha kuko perezida wawo ni Erick Fourez anaza mu Rwanda kenshi, Daniel Verbrackel niwe ushinzwe umutungo nkaba umunyamabanga.” Rutaremara
Erick Fourez uyobora umuryango wa AMITIE CH’TI RWANDA ni nyiri ikipe ya Club Roubaix Lille Métropole kuri ubu yabaye Xellis Roubaix Lille Métropole nyuma yo kubona umuterankunga wa Xellis. Fourez kandi ni nawe utoza abakiri bato b’iyi kipe (Directeur Sportif).
Imwe mu myenda ANCAbakiriye ivuye muri AMITIE CH’TI Rwanda ibarizwa mu Bufaransa yashinzwe ku gitecyerezo cy’abanyarwanda
Jariel Rutaremara avuga ko muri gahunda ihari mu gihe akiri mu Rwanda azagirana ibiganiro na Murenzi Abdallah perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bakareba uko iri shyirahamwe ryakorana na AMITIE CH’TI RWANDA bityo bakajya bohereza ibikoresho byafasha n’abandi bana batari muri NIYONSHUTI ADRIEN CYCLING ACADEMY (ANCA).
Kuri Adrien Niyonshuti washinze irerero ry’umukino w’amagare rya “ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY” avuga ko yishimiye inkunga y’ibikoresho yahawe kuko abona igiye kumwongerera imbaraga muri gahunda afite yo kuzamura abana bafite impano mu mukino w’amagare.
“AMITIE CH’TI RWANDA ni abavandimwe bacu kuko ni inshuro ya gatatu badushyikiriza ibikoresho bifasha mu kuzamura impano z’abakinnyi beza b’ejo hazaza. Baduha amagare, imyenda n’ibindi bikoresho nkenerwa ku igare. Twabyishimiye kandi twizeye ko bizadufasha.” Niyonshuti
Jariel Rutaremara (ubanza ibumoso) akaba umunyamabanga wa AMITIE CH’TI Rwanda ari kumwe na Adrien Niyonshuti (ubanza iburyo) washinze ANCA
Agaruka ku ntego ya ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY (ANCA), Niyonshuti yavuze ko gahunda yabo ari ukuzamura abana bafite impano n’ubushake bityo bakabafasha gukuza impano yabo nyuma bakazabona amakipe yo ku rwego rw’abakuze (Elite) baramaze kumenya iby’ibanze mu mukino.
Erick Fourez (hagati y’abakinnyi) uyobora umuryango wa AMITIE CH’TI RWANDA ni nyiri ikipe ya Club Roubaix Lille Métropole kuri ubu yabaye Xellis Roubaix Lille Métropole