AFROBASKET2021: Imikino ya ¼ iratangira, Tunisia ibitse igikombe izahura na South Sudan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhera ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 saa cyenda (15h00’) nibwo hatangira imikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball kiri kubera mu Rwanda. Tunisia ibitse igikombe iracakirana na South Sudan kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nzeri 2021.

Ibihugu umunani byabashije kugera muri ¼ cy’irangiza birimo; Senegal, Angola, Ivory Coast, Guinea, Tunisia, South Sudan, Cape Verde na Uganda.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa gatatu ubwo haraba hakinwa imikino ibiri ya ¼ cy’irangiza, Senegal irahura na Angola saa cyenda zuzuye (15h00’) mbere y’uko Ivory Coast ikina na Guinea guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Kuri uyu wa kane ubwo hazaba hasozwa imikino ya ¼ cy’irangiza, Tunisia izatangira yakira South Sudan saa cyenda (15h00’) mbere y’uko Cape Verde icakirana na Uganda saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Uganda bishimira itike ya 1/4 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu ya Senegal iheruka gutwara umwanya a gatatu wa AfroBasket yakinwe mu 2017 igatwarwa na Tunisia itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

Muri iyi mikino ya AfroBasket 202, ikipe y’igihugu ya Uganda yageze muri ¼ cy’irangiza itsinze Nigeria amanota 80-68 mu gihe South Sudan yagezeyo itsinze Kenya amanota 60-58.

 

Umukino wahuje Uganda na Nigeria

Ishmail Wainright wa Uganda azamura umupira mu nkangara

Robinson Opong (6) ashaka amanota yafasha Uganda

George Galanopoulos umutoza wa Uganda atanga amabwiriza

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru