Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko mu gihe uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, Ingabo z’u Burundi n’abacancuro rwakajije ibitero, abarwanyi b’iri huriro na bo bambariye urugamba rwo kwirwanaho no kurinda abaturage.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2026.
Muri iri tangazo rigaragaza uko byifashe mu burasirazuba bwa DRC, Kanyuka yavuze ko “saA kumi n’imwe za mu gitondo (05:00), ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR, abacancuro b’abanyamahanga, n’inyeshyamba za Wazalendo, ryagabye igitero Rikoresheje indege zitagira abapilote n’imbunda nini mu bice bituwe cyane bya Gakenke n’uduce tuhakikije muri Minembwe, byibasira abaturage n’ibirindiro bya AFC/M23.”
Kanyuka yakomeje agira ati “Kuri ubu, ingabo za AFC/M23 ziteguye neza kwirwano no kurinda abaturage. Zibikorana ubushake, ikinyabupfura, kandi zishishikajwe no gukunda Igihugu mu gihe habayeho ihuriro ry’abagizi ba nabi biyemeje kubiba urupfu no gusenya.”
Iri tangazo rije rikurikira iryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye, AFC/M23 yemerejemo ko abarwanyi baryo boherejwe hafi y’Umujyi wa Kisangani, bakoze ibikorwa bya gisirikare byo gusenya drones za FARDC zari ziteguye kugaba ibitero ku baturage no ku birindiro by’abarwanyi b’iri Huriro.
AFC/M23 yavuze kandi ko idashobora kurebera igihe cyose uruhande bahanganye rukomeje ibikorwa nk’ibi bitwara abaturage b’inzirakarengane, ndetse n’abasirikare bayo, barimo Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro, uherutse kwicwa n’ibitero bya FARDC.
RADIOTV10









