Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba rukomeje kohereza abasirikare banshi n’intwaro zikomeye, bikaba bigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere intambara.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze, rigaragaza ibi bikorwa bibi bikomeje gukorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa DRC, bagizwe na FARDC, ndetse n’impande bafatanyije zirimo FDLR, Wazalendo, abacancuro n’ingabo z’u Burundi.
Muri iri tangazo, AFC/M23 ivuga ko ishaka kumenyesha “Umuryango mugari w’Imbere mu Gihugu n’umuryango mpuzamahanga ko hakomeje gukorwa ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse banakomeje kohereza abarwanyi n’intwaro za rutura hafi y’ibirindiro byacu.”
Lawrence Kanyuka kandi akomeza avuga ko abo barwanyi b’uruhande ruhanganye na AFC/M23 “tariki 12 Nyakanga 2025 bishe abaturage bane bagenzi bacu muri Gurupoma ya Cirunga.”
Yakomeje agira ati “Ibi bikorwa bigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko ubu butegetsi [bwa DRC] budashyigikiye imishyikirano iri gukorwa ahubwo ko bugishyize imbere intambara.”
Ibi bikorwa bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo, biri kuba mu gihe hakomeje gukorwa ibiganiro bibuhuza na AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar, ndetse Guverinoma ya Kinshasa ikaba iherutse gutangaza ko iri gusuzuma ibyasabwe n’iri Huriro bahanganye.
Nanone kandi biri kuba mu gihe Guverinoma ya DRC iherutse gusinyana amasezerano y’amahoro n’iy’u Rwanda agamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere kuri aya masezerano ariko “kituzuye” hashingiwe ku myitwarire yakunze kuranga ubutegetsi bwa Congo mu gushyira mu bikorwa ibyo bwabaga bwasinyanye n’u Rwanda ndetse n’izindi mpande kuva mu 1999.
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mu masezerano agera mu icumi yagiye ashyirwaho umukono muri iyi myaka 25 ishize, amenshi muri yo Leta ya Congo itigeze iyubahiriza, ndetse anavuga ko na nyuma yuko hasinywe aya, bukomeje kuzana abacancuro b’Abanya-Colombia, no gutumiza intwaro zirimo indege zitagira abapilote n’izindi ntwaro zo kwifashisha mu ntambara.
RADIOTV10