Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nyuma yuko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote bihitana inzirakarengane z’abaturage, abarwanyi baryo bari hafi y’Umujyi wa Kisangani bakoze operasiyo igamije gusenya izo ndege, rinavuga ko urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma rudashobora kugenda gutyo gusa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23, rivuga ko ihuriro ry’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje ibyo bitero bigabwa mu bice bituwemo n’abaturage.
Riti “Bitewe n’iki kibazo gikomeye, ingabo zacu zoherejwe hafi y’umujyi wa Kisangani zakoze igikorwa kigamije guhagarika no gusenya drones zategurwaga kugaba ibitero byo kwica abasivile no kwibasira ibirindiro byacu.”
AFC/M23 ivuga ko iyi operasiyo yakozwe mu rwego rw’inshingano zo gukunda Iguhugu no kurinda inzirakarengane z’abasivile zikomeje kwibasirwa.
Iri huriro kandi rivuga ko ibikorwa nk’ibi bya gisirikare byo “kwikiza ibiteye impungenge, bizakomeza gukoranwa ubushishozi” igihe cyose “ubutegetsi bw’abanyabyaha bwa Tshisekedi butarahagarika burundu ubugome ndengakamere bukomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane bo mu bice byabohowe.”
Iri huriro kandi ryaboneyeho kwibutsa ko “kumena amaraso kw’abavandimwe bacu n’abasirikare bacu benshi barimo umuvugizi w’Igisirikare, mugenzi wacu Lieutenant-Colonel Willy Ngoma, ntibizigera byibagirana kandi ntabwo byagenda gutyo gusa.”
AFC/M23 ikomeza ivuga ko ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakomeza kubushyira mu kaga kimwe n’ababufasha bose, kuko bigomba kubagiraho ingaruka.
Iri huriro kandi ryaboneyeho kwizeza abaturage ko rizakomeza kuba ku ruhande rwabo rinakora ibishoboka ngo ribarinde ibibi bariho bakorerwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo butahwemye kubagirira nabi.
RADIOTV10








