Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yungutse ibice igenzura nyuma y’imirwano ikomeye

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibice bya Luke na Mulema byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byamaze kugera mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 nyuma yuko ibyamuruyemo inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwanirira ubutegetsi bwa DRC.

Ibi bice byombi biragenzurwa na AFC/M23 kuva kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 ubwo iri Huriro ryabifataga ribanje gukozanyaho bikomeye n’inyeshyamba za Wazalendo.

Iyi mirwano yari yaramukiye ku muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025, yari yatangijwe n’abarwanyi b’iri huriro, bashakaga kwirukana inyeshyamba za Wazalendo zimaze igihe zibangamira abaturage muri biriya bice.

Amakuru ava muri ibi bice, avuga ko inyeshyamba za Wazalendo nyumo yo gukubitwa incuro na AFC/M23 zahunze zerecyeza mu gace ka Ngululu nyuma yo kuraswaho bikomeye n’abarwanyi ba M23.

Iyi mirwano yasize AFC/M23 igenzura biriya bice, yirije umunsi wose nyuma yuko yari yahereye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe.

Amakuru kandi avuga ko abaturage benshi bari bahunze imirwano, bakajya mu bice bya Ngururu no mu gace ka Luke y’amajyepfo.

Nubwo hatangajwe umubare w’abaguye muri iyi mirwano, ariko haracyari impungenge ko ishobora kubura isana n’isaha, dore ko inyeshyamba za Wazalendo zishyugumbwa kugaba ibitero byo kwisubiza ibi bice zamuruwemo na M23.

Iyi mirwano yasize iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rifashe biriya bice bibiri, yadutse nyuma y’iminsi micye ryungutse abakomando barenga 9 000, bahawe ubutumwa n’Umugaba Mukuru wabo, Maj Gen Sultani Makenga ko intego y’iri Huriro ari ugukuraho ubutegetsi buriho muri kiriya Gihugu bwimakaje imigirire mibi yazonze abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + twenty =

Previous Post

Icyagaragajwe n’igenzura ryatumye abayobozi bamwe mu Karere ka Nyabihu batabwa muri yombi

Next Post

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.