Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AFCON2021: Cameroun yatangiye ibona amanota atatu mu gihe Ethiopia ihagarariye ibihugu byo muri CECAFA yatangiye nabi

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in SIPORO
0
AFCON2021: Cameroun yatangiye ibona amanota atatu mu gihe Ethiopia ihagarariye ibihugu byo muri CECAFA yatangiye nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yatsinze Burkina Faso 2-1 mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, mu gihe Ethiopia yahawe ikarita itukura hacyiri kare yatsinzwe na CapeVerde 1-0.

Nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, cyera kabaye imikino y’igikombe cya Afurika yinikije muri Cameroun ndetse iki gihugu gitangira neza cyegukana amanota atatu.

Cameroun yagombaga kwakira iri rushanwa mu 2019, ariko ryimurirwa mu Misiri kuko itari yiteguye neza. Mu mwaka ushize, na bwo ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19, ariko hashyizweho ingamba zituma imikino ikinwa guhera kuri uyu wa 9 Mutarama kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022.

Imbere y’abarimo Perezida Paul Biya wari witabiriye ibirori biryoheye ijisho byo gufungura irushanwa, Cameroun yatangiye isatira, ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo burimo ubwabonywe na Vincent Aboubakar wateye umupira ku ruhande mu minota ya mbere mbere y’uko na Karl Toko-Ekambi acenga umunyezamu Hervé Koffi ariko ntabone izamu.                   Perezida wa Cameroon, Paul Biya n’umugore Jeanne Biya  

Burkina Faso niyo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku mupira muremure wari utewe na Bertrand Traore Sangare ahita atereka umupira mu rushundura. Bidatinze, Kapiteni wa Cameroun Vincent Aboubakar yaje gutsinda penariti ebyiri harimo iyo ku munota wa 40 ndetse no kumunota wa 45, igice cya mbere kirangira Cameroun iyoboye.

Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye ku makipe yombi kuko umukino waje kurangira Cameroun yakiriye irushanwa itwaye amanota atatu nyuma yo kubanzwa igitego.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi :

Burkina Faso : Herve Koffi, Issa Kabore, Issoufou Dayo, Steeve Yago, Patrick Malo, Adama Guira, Gustavo Sangare, Blati Toure, Cyrille Bayala, Fessal tapsoba na Bertrand Traore Kapiteni w’iyi kipe.

Cameroun: Onana Andre, Fai Callins, Ngadeu Michael, Onguene Jerome, Nouhou Tolo, Oum Gout Samuel, Zambo Anguissa, Kunde Malong, Toko Ekambi Karl, Ngamaleu moumi na Aboubakar Vincent Kapiteni w’iyi kipe.

Undi mukino wabaye ku isaha ya Saa 21 :00’ wahuje Ethiopia na Cap-Vert, umukino iki gihigu gihagarariye ibindi mu karere ka CECAFA cyatsinzwe 1-0.

Itsinda A rizasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama ubwo Cameroun izaba iri gukina na Ethiopia mu gihe Burkina Faso izakina na Cap-Vert.

Ethiopia irasabwa kuzatsitsinda Cameroun kugira ngo idasezererwa muri iri rushwa ku ikubitiro.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 2 =

Previous Post

Jacques Tuyisenge yizeje ko Shampiyona nisubukurwa azagaruka kunyeganyeza incundura z’amakipe

Next Post

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.