Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AFCON2021: Cameroun yatangiye ibona amanota atatu mu gihe Ethiopia ihagarariye ibihugu byo muri CECAFA yatangiye nabi

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in SIPORO
0
AFCON2021: Cameroun yatangiye ibona amanota atatu mu gihe Ethiopia ihagarariye ibihugu byo muri CECAFA yatangiye nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yatsinze Burkina Faso 2-1 mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, mu gihe Ethiopia yahawe ikarita itukura hacyiri kare yatsinzwe na CapeVerde 1-0.

Nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, cyera kabaye imikino y’igikombe cya Afurika yinikije muri Cameroun ndetse iki gihugu gitangira neza cyegukana amanota atatu.

Cameroun yagombaga kwakira iri rushanwa mu 2019, ariko ryimurirwa mu Misiri kuko itari yiteguye neza. Mu mwaka ushize, na bwo ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19, ariko hashyizweho ingamba zituma imikino ikinwa guhera kuri uyu wa 9 Mutarama kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022.

Imbere y’abarimo Perezida Paul Biya wari witabiriye ibirori biryoheye ijisho byo gufungura irushanwa, Cameroun yatangiye isatira, ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo burimo ubwabonywe na Vincent Aboubakar wateye umupira ku ruhande mu minota ya mbere mbere y’uko na Karl Toko-Ekambi acenga umunyezamu Hervé Koffi ariko ntabone izamu.                   Perezida wa Cameroon, Paul Biya n’umugore Jeanne Biya  

Burkina Faso niyo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku mupira muremure wari utewe na Bertrand Traore Sangare ahita atereka umupira mu rushundura. Bidatinze, Kapiteni wa Cameroun Vincent Aboubakar yaje gutsinda penariti ebyiri harimo iyo ku munota wa 40 ndetse no kumunota wa 45, igice cya mbere kirangira Cameroun iyoboye.

Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye ku makipe yombi kuko umukino waje kurangira Cameroun yakiriye irushanwa itwaye amanota atatu nyuma yo kubanzwa igitego.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi :

Burkina Faso : Herve Koffi, Issa Kabore, Issoufou Dayo, Steeve Yago, Patrick Malo, Adama Guira, Gustavo Sangare, Blati Toure, Cyrille Bayala, Fessal tapsoba na Bertrand Traore Kapiteni w’iyi kipe.

Cameroun: Onana Andre, Fai Callins, Ngadeu Michael, Onguene Jerome, Nouhou Tolo, Oum Gout Samuel, Zambo Anguissa, Kunde Malong, Toko Ekambi Karl, Ngamaleu moumi na Aboubakar Vincent Kapiteni w’iyi kipe.

Undi mukino wabaye ku isaha ya Saa 21 :00’ wahuje Ethiopia na Cap-Vert, umukino iki gihigu gihagarariye ibindi mu karere ka CECAFA cyatsinzwe 1-0.

Itsinda A rizasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama ubwo Cameroun izaba iri gukina na Ethiopia mu gihe Burkina Faso izakina na Cap-Vert.

Ethiopia irasabwa kuzatsitsinda Cameroun kugira ngo idasezererwa muri iri rushwa ku ikubitiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Jacques Tuyisenge yizeje ko Shampiyona nisubukurwa azagaruka kunyeganyeza incundura z’amakipe

Next Post

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.