Abantu barenga 2 500 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito wibasiye intara ya Herat, mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni umutingito wari ku gipimo cya manyetide 6.3 wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bivuze ko wari uremereye cyane, ku buryo ahubwo Umuryango w’Abibumbye wo uvuga ko abantu barenga 2 500, bashobora kuba ari bo bahitanywe n’uyu mutingito.
Nubwo iyi mibare y’ababuriye ubuzima bwabo muri uyu mutingito uri hejuru, hanabarwa abantu benshi baburiwe irengero bo bataramenyekana umubare wabo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10