Wednesday, September 11, 2024

U Rwanda rwagarutsweho imbere y’Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza ruvugwaho ingingo ikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’ubujurire ku mpaka zo kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro baturutse mu Bwongereza, Abanyamategeko b’uruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko; u Rwanda ari Igihugu gikwiye kwizerwa ku kuba rwabafata neza.

Babitangaje mu ifungurwa ry’uru rubanza, aho Abanyamategeko b’Umunyamabanga w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, bavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rwakoze amakosa mu guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, kuko rwagendeye ku mpungenge zidahari.

Aba banyamategeko basabye Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza guha umugisha iyi gahunda, igiye kuzuza umwaka n’igice izamo birantega.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2022, Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, rwaburijemo ku munota wa nyuma ihaguruka ry’indege yari igiye kujyana mu Rwanda abimukira ba mbere, ruvuga ko Abacamanza bagomba kubanza gufata umwanya wo gusuzuma niba uyu mugambi ukurikije amategeko.

Kuva ubwo, uru rubanza rwarazamutse rugera mu Rukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, ari na rwo ruri kumva ibitangazwa n’impande zirebwa n’iyi ngingo.

Inteko y’Abacamanza batanu b’uru Rukiko rw’Ikirenga, basanzwe ari bari mu bacamanza bakomeye, ni yo igomba kwemeza ko uyu mugambi ushyirwa mu bikorwa cyangwa uhagarara.

Abanyamategeko bahagarariye uruhande rwa Guverinoma, babwiye uru Rukiko ko muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwibeshye rugafata umwanzuro rushingiye ku makuru atari yo ko u Rwanda rutakwizerwa ku gufata neza abimukira.

Umunyamategeko Sir James Eadie KC usanzwe ari mu Bavoka bakomeye mu Bwongereza, uhagarariye Umunyamabanga w’Imbere, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko “hari impamvu buri wese yakwemeza” ko u Rwanda ari ahantu h’amahitamo akwiye.

Yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gisanzwe gifite ingamba zihamye n’isura nziza, kandi cyahawe ubushobozi bwo kuzafata neza abashaka ubuhungiro, kandi ko n’iyo havuka imbogamizi, hari uburyo bwashyizweho bwo kubigenzura.

Nanone kandi hari umukozi wa Guverinoma y’u Bwongereza uzaba afite ibiro i Kigali, mu rwego rwo kugenzura ko uyu mugambi uri gushyirwa neza mu bikorwa, ndetse akajya anagaragaza ikibazo mu gihe cyaba cyavutse.

Sir James Eadie KC yavuze kandi ko abimukira bazoherezwa bazakomeza kugira ubwigenge n’uburenganzira ku byifuzo byabo.

Aya masezerano y’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Bwongereza), agena ko abazoherezwa mu Rwanda, bazagira amahitamo atandukanye, aho abazabyifuza bazatura nk’Abaturarwanda bose, abandi bagakomeza gushaka ubuhungiro mu Bihugu byabakira, cyangwa abashaka gusubira mu Bihugu baturutsemo, bakaba bajyayo.

 

Nta kuntu u Rwanda rutakwizerwa

Sir James avuga ko mu gihe abavugaga nabi u Rwanda ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu bashingiye ku byabaye mu bihe byahise cyera, bidakwiye guhabwa agaciro.

Yagize ati “Nta kibazo na kimwe kijyanye no kuba u Rwanda rwakwizerwa ku bijyanye no kuba ruzubahirizwa ibyo rwumvikanye n’u Bwongereza.”

Yakomeje yizeza Urukiko ko iyi gahunda y’ubwumvikane hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, ishingiye ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumye yo kurengera impunzi ndetse n’ay’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu y’u Burayi.

Guverinoma y’u Rwanda yo yakunze gusobanura ko yiyemeje kugirana n’u Bwongereza uyu mugambi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abimukira n’impunzi, kuko ruzi ingaruka zo kuba abantu babaho badafite aho bita iwabo, kubera amateka y’ibihe by’amajye rwanyuzemo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts