Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Rwanda rwagarutsweho imbere y’Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza ruvugwaho ingingo ikomeye

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagarutsweho imbere y’Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza ruvugwaho ingingo ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire ku mpaka zo kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro baturutse mu Bwongereza, Abanyamategeko b’uruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko; u Rwanda ari Igihugu gikwiye kwizerwa ku kuba rwabafata neza.

Babitangaje mu ifungurwa ry’uru rubanza, aho Abanyamategeko b’Umunyamabanga w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, bavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rwakoze amakosa mu guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, kuko rwagendeye ku mpungenge zidahari.

Aba banyamategeko basabye Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza guha umugisha iyi gahunda, igiye kuzuza umwaka n’igice izamo birantega.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2022, Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, rwaburijemo ku munota wa nyuma ihaguruka ry’indege yari igiye kujyana mu Rwanda abimukira ba mbere, ruvuga ko Abacamanza bagomba kubanza gufata umwanya wo gusuzuma niba uyu mugambi ukurikije amategeko.

Kuva ubwo, uru rubanza rwarazamutse rugera mu Rukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, ari na rwo ruri kumva ibitangazwa n’impande zirebwa n’iyi ngingo.

Inteko y’Abacamanza batanu b’uru Rukiko rw’Ikirenga, basanzwe ari bari mu bacamanza bakomeye, ni yo igomba kwemeza ko uyu mugambi ushyirwa mu bikorwa cyangwa uhagarara.

Abanyamategeko bahagarariye uruhande rwa Guverinoma, babwiye uru Rukiko ko muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwibeshye rugafata umwanzuro rushingiye ku makuru atari yo ko u Rwanda rutakwizerwa ku gufata neza abimukira.

Umunyamategeko Sir James Eadie KC usanzwe ari mu Bavoka bakomeye mu Bwongereza, uhagarariye Umunyamabanga w’Imbere, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko “hari impamvu buri wese yakwemeza” ko u Rwanda ari ahantu h’amahitamo akwiye.

Yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gisanzwe gifite ingamba zihamye n’isura nziza, kandi cyahawe ubushobozi bwo kuzafata neza abashaka ubuhungiro, kandi ko n’iyo havuka imbogamizi, hari uburyo bwashyizweho bwo kubigenzura.

Nanone kandi hari umukozi wa Guverinoma y’u Bwongereza uzaba afite ibiro i Kigali, mu rwego rwo kugenzura ko uyu mugambi uri gushyirwa neza mu bikorwa, ndetse akajya anagaragaza ikibazo mu gihe cyaba cyavutse.

Sir James Eadie KC yavuze kandi ko abimukira bazoherezwa bazakomeza kugira ubwigenge n’uburenganzira ku byifuzo byabo.

Aya masezerano y’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Bwongereza), agena ko abazoherezwa mu Rwanda, bazagira amahitamo atandukanye, aho abazabyifuza bazatura nk’Abaturarwanda bose, abandi bagakomeza gushaka ubuhungiro mu Bihugu byabakira, cyangwa abashaka gusubira mu Bihugu baturutsemo, bakaba bajyayo.

 

Nta kuntu u Rwanda rutakwizerwa

Sir James avuga ko mu gihe abavugaga nabi u Rwanda ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu bashingiye ku byabaye mu bihe byahise cyera, bidakwiye guhabwa agaciro.

Yagize ati “Nta kibazo na kimwe kijyanye no kuba u Rwanda rwakwizerwa ku bijyanye no kuba ruzubahirizwa ibyo rwumvikanye n’u Bwongereza.”

Yakomeje yizeza Urukiko ko iyi gahunda y’ubwumvikane hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, ishingiye ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumye yo kurengera impunzi ndetse n’ay’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu y’u Burayi.

Guverinoma y’u Rwanda yo yakunze gusobanura ko yiyemeje kugirana n’u Bwongereza uyu mugambi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abimukira n’impunzi, kuko ruzi ingaruka zo kuba abantu babaho badafite aho bita iwabo, kubera amateka y’ibihe by’amajye rwanyuzemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + twenty =

Previous Post

Afghanistan: Amarira akomeje kuba menshi kubera imibare ihanitse y’abahitanywe n’umutingito

Next Post

Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.