Inyandiko y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko aba Taliban bakajije ibikorwa byo gushakisha abakoreye ingabo z’umuryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) cyangwa abakoreye leta ya Afghanistan yari iriho mbere.
Iyo nyandiko ivuga ko intagondwa ziri kugenda umuryango (urugi) ku wundi zishakisha abo zigambiriye ndetse zinashyira ku nkeke abo mu miryango yabo.
Uyu mutwe ugendera ku mahame akakaye yiyitirira idini ya Islam wagerageje guhumuriza Abanya-Afghanistan kuva wafata ubutegetsi, usezeranya ko “nta kwihorera” kuzabaho.
Ariko hari ubwoba ko aba Taliban bahindutse gacye gusa ugereranyije no ku gihe cy’ubutegetsi bwa kinyamaswa bwabaranze mu myaka ya 1990.
Uko kuburira kwa ONU ko aba Taliban barimo kugambirira “abakoranye” na OTAN na leta ya Afghanistan yari iriho, gukubiye mu nyandiko y’ibanga y’ikigo RHIPTO Norwegian Center for Global Analyses, gikorera ubutasi ONU.
Muri Afghanistan abantu bari kwicwa umusubirizo
Christian Nellemann, ukuriye itsinda ryakoze iyo raporo, yabwiye BBC ati:
“Hari umubare munini w’abantu ubu barimo kwibasirwa n’aba Taliban kandi inkeke babashyiraho iragaragara neza”.
“Biranditse ko mu gihe cyose batabishyikirije, aba Taliban bazata muri yombi banacire imanza, bahate ibibazo kandi bahane abo mu miryango yabo mu izina ry’abo bantu”.
Bwana Nellemann yaburiye ko umuntu uwo ari we wese uri ku rutonde rw’umukara rw’aba Taliban ari mu byago bikomeye, kandi ko hashobora kubaho kwica abantu mu kivunge.
Ibihugu bikomeye by’amahanga bikomeje ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Afghanistan.
Umutegetsi wo muri OTAN kuri uyu wa gatanu yavuze ko abantu barenga 18,000 bamaze guhungishwa mu minsi itanu ishize bakuwe ku kibuga cy’indege cy’i Kabul.
Abandi bagera ku 6,000, muri bo harimo abahoze ari abasemuzi b’ingabo z’amahanga, biteguye guhungishwa n’indege bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Intego ni ugukuba kabiri ibikorwa byo guhungisha mu mpera y’iki cyumweru, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.
Hanze y’ikibuga cy’indege hakomeje kuba akavuyo. Aba Taliban bakomeje gutambamira Abanya-Afghanistan bagerageza guhunga. Hari videwo igaragaza umwana arimo guherezwa umusirikare w’Amerika.
Inkuru ya BBC Gahuza