• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF
Share on FacebookShare on Twitter

“Mfashe inanga yanjye ndirimbe, ngutuye ineza yo wangiriye…” ni agace k’indirimbo ‘Mfashe inanga’ yaririmbwe na Lt Col Simon Kabera, wagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF. Umwanya yahawe na Perezida Paul Kagame.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda.

 

Asanzwe afite izina rizwi muri Gospel nyarwanda

Izina Simon Kabera, ryihuta cyane mu matwi y’abakurikiranira hafi indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko abazi indirimbo ‘Mfashe Inanga’ izwi na benshi cyane, akaba ari we wayiririmbye.

Nyuma y’uko Lt Col Simon Kabera ahawe uyu mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa RDF, bamwe mu basanzwe basengana na we mu itorero rya ADEPR, bagaragaje akanyamuneza batewe na byo, aho bamwe bavugaga ko “Mwenedata ishyuka mu nshingano.”

Lt Col Simon Kabera, amaze igihe mu buhanzi bw’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, yatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yari umunyeshuri waho.

Ni umukristu usengera muri ADEPR-Remera, akaba ari umuhanzi w’igikundiro kubera ijwi rye rifasha benshi kwinjira mu mwuka.

Si mushya mu mirimo ya gisirikare, kuko muri Mutarama 2019 yari yahawe Umwanya n’Inama y’Abaminisitiri, wo kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, ubwo yari afite ipeti rya Major.

Asanzwe afite indirimbo zinyuranye zirimo iyi “Mfashe Inanga” yamamaye, aho ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1 kuri YouTube, hakaba iyitwa ‘Ku musaraba’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Munsi yawo’, n’iyitwa ‘Inshuti nizera’.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 8 =

Previous Post

AMAFOTO: Byari ibyishimo ku miryango y’abayobozi barimo abakuru muri RDF barahiye

Next Post

Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.