AMAFOTO: Byari ibyishimo ku miryango y’abayobozi barimo abakuru muri RDF barahiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo abo mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, baje kurahira baherekejwe n’imiryango yabo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Kamena 2023, muri Village Urugwiro mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, wanayoboye uyu muhango.

Izindi Nkuru

Uku kurahira kw’aba bayobozi, kwahereye kuri Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, hakurikiraho Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga na we wasimbuye General Jean Bosco Kazura.

Hakurikiye Maj Gen Vincent Nyakarundi, wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Muganga, hakurikiraho, Brig Gen Evariste Murenzi wagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) wasimbuye, Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Muri iri rahira, aba bayobozi bakuru baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, baje kubashyigikira muri iki gikorwa cy’ibyishimo, kizakurikirwa no kuzuza inshingano zo gukorera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’aba bayobozi, yabibukije ko nubwo izi nshingano bagiyemo ari nshya, ariko basanzwe bafite izo gukorera Abanyarwanda, bityo ko bagomba guhora bazirikana ko ibyo bakora byose babikorera rubanda.

Yagize ati “Nta gishya kindi, ariko iteka aho umutu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byinshi tuba tubikorera Igihugu cyangwa Abanyarwanda.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yibukije aba bayobozi bashyizwe mu nshingano nshya, ndetse n’abazisanzwemo, ko bagomba gukomeza gukorera hamwe, kuko inzego zikoze zuzuzanya, ari byo bituma zigera ku byiza byifurizwa Abanyarwanda.

Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu
Perezida Kagame yayoboye uyu muhango ari kumwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu
Umugaba Mukuru wa RDF ubwo yarahiraga
N’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Abo mu miryango yabo baje kubashyigikira
Bashyize umukono ku ndahiro barahiriye
Minisitiri w’Ingabo mushya
N’umuryango we wamuherekeje
Umugaba Mukuru wa RDF
Umuryango we waje kumushyigikira
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka
N’umuryango we
Komiseri Mukuru wa RCS
Komiseri Mukuru wa RCS n’umuryango we
Aba bayobozi bibukijwe ko ibyo bakora byose bagomba kuzirikana Abanyarwanda

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru