MTN Rwanda yashyize Miliyoni 50Frw mu isiganwa ritegerejwe na benshi i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda isanzwe ari umuterankunga w’isiganwa rya Kigali International Peace Marathon (KIPM), yatanze inkunga ya miliyoni 50,5Frw mu gushyigikira iri siganwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon (KIPM) risanzwe ryitabirwa n’abagize umwuga gusiganwa ku maguru ndetse n’abasiganwa bishimisha, iry’uyu mwaka rizaba ku Cyumweru tariki 11 Kamena.

Izindi Nkuru

Abazasiganwa bazaba bari mu byiciro bitatu birimo Marathon yuzuye, igizwe n’ibilometero 43 ndetse na 1/2 cya Marathon cy’ibilometero 21 ndetse n’icyiciro cy’abazasiganwa bishimisha (run for Peace) kizaba kigizwe n’ibilometero 10.

MTN Rwanda yabaye umuterankunga w’imena w’iri siganwa kuva muri 2016, n’uyu mwaka izakomeza kuritera inkunga, aho yanatanze inkunga ya miliyoni 50, 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya, Desire Ruhinguka, ubwo hatangwaga iyi nkunga, yagize ati “Kigali International Peace Marathon yakomeje kuba igikorwa cya Siporo cyageze ku ntego zacyo, kuko gihuriza hamwe abantu banyuranye buri mwaka. Nkatwe nka MTN Rwanda twishimiye gushyigikira iki gikorwa cy’ingirakamaro kigira uruhare mu gutuma abantu bagira ubuzima bwiza, no kwamamaza amahoro.”

Abantu umunani ba mbere muri iri siganwa, mu byiciro bya Marathon yuzuye n’icya 1/2 cya Marathon, bazahembwa ibihembo bitandukanye kuva ku madolari 400 USD kugeza ku bihumbi 20 USD.

Umuyobozi wa Federasiyo y’isiganwa ry’amaguru, Lt. Col (Rtd) Lemuel Kayumba agaruka kuri iyi nkunga yatanzwe na MTN Rwanda, yagize ati “Turashimira MTN Rwanda ku nkunga yakomeje gutanga. MTN yabaye umufatanyabikorwa w’imena mu myaka yatambutse.”

Lt. Col (Rtd) Lemuel Kayumba yavuze ko umuhate w’iyi kompanyi y’itumanaho watumye iki gikorwa cya Kigali International Peace Marathon (KIPM), kigera ku ntego zacyo, aboneraho gushishikariza abantu bose kuzitabira iri siganwa, mu byiciro byose.

Ibindi bisobanuro ndetse no Kwiyandikisha muri iri siganwa, umuntu akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, anyuze ku rubuga rwa www.kigalimarathon.org ndetse n’abazaryitabira bakaba babasha kwishyura bakoresheje uburyo bwa  MoMoPay kuri code 505050 yanditse kuri Rwanda Athletics Federation.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya, Desire Ruhinguka yavuze ko bishimira gushyigikira iki gikorwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru