Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ibiri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine bari kwangirwa guhunga, usaba ko ibi bikorwa by’ivanguraruhu bihagarara.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, rivuga ko uyu muryango utewe impungenge n’ibiri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine.
Kuva intambara yatera muri Ukraine, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho y’abari guhunga, bajya muri za Gari ya Moshi ariko Abirabura bangiwe kwinjiramo ahubwo hinjiza abazungu gusa.
Iri tangazo ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ryasohowe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, unayoboye uyu muryango ndetse na Perezida ya Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, rivuga ko bababajwe na raporo zigaragaza ko Abanyafurika bari muri Ukraine bangiwe kwambukiranya umupaka bava muri Ukraine.
Iri tangazo rigira riti “Aba bayobozi bombi baributsa ko abaturage bose bafite uburenganzira bwo kwambukiranya imipaka mu gihe hari imvururu.”
Rikomeza rivuga ko Abanyafurika bakwiye guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi mu guhunga intambara iri kubera muri Ukraine.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko ibi bikorwa biri gukorerwa Abanyafurika bigaragaza ivanguraruhu ribabaje ryamaganwa n’amategeko mpuzamahanga.
Riti “Ku bw’iyo mpamvu abayobozi bombi baraburira ibihugu byose kubaha amategeko mpuzamahanga kandi bagafasha abaturage bose guhunga intambara hatitawe ku ruhu rwabo.”
Aba bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, basabye Ibihugu binyamuryango, kuvugana na za Ambasade zabyo muri Ukraine kubafasha guhungira mu bihugu by’ibituranyi by’iki kirimo intambara.
Mu cyumweru gishize uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wari wasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, usaba iki Gihugu kubaha amategeko mpuzamahanga ndetse n’ubutavogerwa n’ubusugire bwa Ukraine.
Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye ibi bihugu byombi kuyoboka inzira z’ibiganiro, bigafashwamo n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo iyi ntamara ihoshe.
RADIOTV10