Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye
Share on FacebookShare on Twitter

MTN Rwanda yatangije ibirango bishya byayo bizanye no kwagura inshingano, byose bigamije kuganisha iyi sosiyete y’itumanaho kugera ku rwego ruhambaye rw’ikigo cy’ikoranabuhanga rigezweho.

Ibi birango bishya bya MTN Rwanda, bizanye n’inshingano nshya z’iyi sosiyete yaguye ibikorwa byayo ku buryo serivisi zayo ziva izo kuba iz’itumanaho gusa ahubwo zikaba iz’ikoranabuhanga.

Ni impinduka zigamije gutuma MTN igera ku ntego yihaye zo muri 2025 zo kuzaba ari ikigo kiri mu biyoboye mu ikoranabuhanga muri Afurika mu bijyanye n’itumanaho.

MTN Rwanda itangaza ko intego zayo ari ugutuma abakoresha umurongo wayo ndetse n’abaturarwanda bose barushaho koroherwa n’ikoranabuhanga ku buryo bazakomeza kudatakaza umwanya mu bikorwa binyuranye.

Serisvisi z’iyi sosiyete, zikaba zizagera ku rwego rwo kuba harimo iz’itumanaho, iz’imari ndeste n’ibindi bikorwa biri mu murongo wo kuzamura ubukungu bw’Igihugu nko mu bijyanye n’ibikorwa remezo.

Mitwa Ng’ambi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, avuga ko ikoranabuhanga n’iterambere biza ku isonga muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda, bityo ko ari byo byatumye iyi sosiyete yagura inshingano zayo mu rwego rwo gushyigikira gahunda z’Igihugu.

Yagize ati “Igikwiye ni uko tutasigara inyuma nk’ikigo cy’itumanaho. Mu myaka 23 ishize twagiye tugenda n’Igihugu, ku bw’ibyo tugomba no gutera intambwe tukava muri ‘analog’ tukaba ikigo cy’ikoranabuhanga.”

Akomeza avuga ko izi mpinduka zimaze igihe zikorwaho ku buryo ubu imirongo ya MTN Rwanda yashyizwe ku rwego rwa Digital kandi ko byafashihe abakiliya bayo ndetse n’abafatanyabikorwa nk’uko iyi sosiyete iyoboye mu bijyanye n’itumanaho mu Rwanda.

Ibirango bishya bya MTN Rwanda, bigaragaza inyuguti zigize izina ryayo zaanditse mu ibara ry’umukara ndetse n’uruziga ririmo rikaba ari umukara bikaba biteretse mu ibara ryayo risanzweho rw’umuhondo mu gihe ubusanzwe izi nyuguti zabaga ari ibara ry’umweru uretse T yabaga iri mu muhondo.

Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abafatabuguzi ndetse n’ikoranabuhanga, Yaw Ankoma Agyapong yatangaje ko iyi sura nshya no kwagura inshingano bigamije kurushaho gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko iyi mikorere mishya izafasha mu gukuraho ikinyuranyo cy’ibyo abantu baterekezaga gukora ntibabishyire mu bikorwa ndetse n’ibyo babashaga gukora.

Yaw Ankoma Agyapong yavuze kandi ko hagiye gutangiza ubukangurambaga bwiswe “What are you doing today?” [cyangwa se ‘Uri gukora iki?’] buzaba bugamije gushimira abari kugira ibyo bakora biganisha Igihugu ku iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

###

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 9 =

Previous Post

Afurika iramagana ivangura riri gukorerwa Abanyafurika muri Ukraine mu bikorwa byo guhunga

Next Post

USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.