MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

MTN Rwanda yatangije ibirango bishya byayo bizanye no kwagura inshingano, byose bigamije kuganisha iyi sosiyete y’itumanaho kugera ku rwego ruhambaye rw’ikigo cy’ikoranabuhanga rigezweho.

Ibi birango bishya bya MTN Rwanda, bizanye n’inshingano nshya z’iyi sosiyete yaguye ibikorwa byayo ku buryo serivisi zayo ziva izo kuba iz’itumanaho gusa ahubwo zikaba iz’ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Ni impinduka zigamije gutuma MTN igera ku ntego yihaye zo muri 2025 zo kuzaba ari ikigo kiri mu biyoboye mu ikoranabuhanga muri Afurika mu bijyanye n’itumanaho.

MTN Rwanda itangaza ko intego zayo ari ugutuma abakoresha umurongo wayo ndetse n’abaturarwanda bose barushaho koroherwa n’ikoranabuhanga ku buryo bazakomeza kudatakaza umwanya mu bikorwa binyuranye.

Serisvisi z’iyi sosiyete, zikaba zizagera ku rwego rwo kuba harimo iz’itumanaho, iz’imari ndeste n’ibindi bikorwa biri mu murongo wo kuzamura ubukungu bw’Igihugu nko mu bijyanye n’ibikorwa remezo.

Mitwa Ng’ambi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, avuga ko ikoranabuhanga n’iterambere biza ku isonga muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda, bityo ko ari byo byatumye iyi sosiyete yagura inshingano zayo mu rwego rwo gushyigikira gahunda z’Igihugu.

Yagize ati Igikwiye ni uko tutasigara inyuma nk’ikigo cy’itumanaho. Mu myaka 23 ishize twagiye tugenda n’Igihugu, ku bw’ibyo tugomba no gutera intambwe tukava muri ‘analog’ tukaba ikigo cy’ikoranabuhanga.

Akomeza avuga ko izi mpinduka zimaze igihe zikorwaho ku buryo ubu imirongo ya MTN Rwanda yashyizwe ku rwego rwa Digital kandi ko byafashihe abakiliya bayo ndetse n’abafatanyabikorwa nk’uko iyi sosiyete iyoboye mu bijyanye n’itumanaho mu Rwanda.

Ibirango bishya bya MTN Rwanda, bigaragaza inyuguti zigize izina ryayo zaanditse mu ibara ry’umukara ndetse n’uruziga ririmo rikaba ari umukara bikaba biteretse mu ibara ryayo risanzweho rw’umuhondo mu gihe ubusanzwe izi nyuguti zabaga ari ibara ry’umweru uretse T yabaga iri mu muhondo.

Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abafatabuguzi ndetse n’ikoranabuhanga, Yaw Ankoma Agyapong yatangaje ko iyi sura nshya no kwagura inshingano bigamije kurushaho gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko iyi mikorere mishya izafasha mu gukuraho ikinyuranyo cy’ibyo abantu baterekezaga gukora ntibabishyire mu bikorwa ndetse n’ibyo babashaga gukora.

Yaw Ankoma Agyapong yavuze kandi ko hagiye gutangiza ubukangurambaga bwiswe “What are you doing today?” [cyangwa se ‘Uri gukora iki?’] buzaba bugamije gushimira abari kugira ibyo bakora biganisha Igihugu ku iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

###

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru