Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko imbaraga za gisirikare atari zo zizatanga umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu Muryango kandi wasabye iki Gihugu n’u Rwanda gushyigikira ibyemerejwe mu biganiro.
Bikubiye mu itangazo rya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Moussa Faki Mahamat atewe impungenge cyane n’izamuka ry’imvururu zikomeje mu burasirazuba bwa RDC, kandi akaba asaba ko bihagarara byihuse.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu muyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe “ahamagarira abayobozi bo mu karere, by’umwihariko aba RDC n’ab’u Rwanda gushyikira ibiganiro byatangijwe mu nzira ebyiri zo ku rwego rwa Afurika ziyobowe na Joâo Lorenzo Perezida wa Angola na Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya, zigamije ubufatanye mu gushaka umuti ufatika mu buryo bwa Politiki.”
Moussa Faki Mahamat ukomeza avuga ko ubusugire n’ituze by’Ibihugu byose byo mu karere bigomba kubahirizwa mu nyungu z’ababituye, yagaragaje ko ibibazo byo muri Congo bitazakemurwa n’intambara.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Perezida wa Komisiyo aributsa yivuye inyuma ko nta muti wa gisirikare uzakemura ibibazo no gutatanya Umuryango Nyafurika.”
Ni kenshi Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikeneye umuti wa Politiki, ko bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bigamije kurandura umuzi w’ibi bibazo.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaboneyeho guhamagarira Ibihugu by’ibihangange by’amahanga kwirinda kwivanga mu bibazo bya Politiki by’imbere mu Bihugu bya Afurika, by’umwihariko ibyo muri Karere k’Ibiyaga Bigari.
RADIOTV10