Afurika y’Epfo: Hatangajwe impamvu abagore 90% bumva badatekanye igihe batari kumwe n’abagabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bice binyuranye muri Afurika y’Epfo byiganjemo ibyo mu byaro, haravugwa izamuka ry’ubwicanyi bukorerwa abagore, ku buryo ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga 90% baba bumva badatekanye igihe batari kumwe n’igitsinagabo.

Iyi raporo yashyizwe hanze n’ikigo cy’ubwishingizi cya ‘First for women’, yerekana ko abagore bari ku kigero cya 3.6% ari bo umutekano wabo uba umeze neza muri Afurika y’Epfo.
Ikomeza ivuga ko imibare yerekana ko abagore bagera kuri  98% umutekano wabo uba utizewe mu gihe bari mu nzira bonyine mu bihe by’amajoro.

Izindi Nkuru

Nanone kandi abagore 77% baba bumva badatekanye, mu gihe batwaye ibinyabiziga batari kumwe n’umugabo bari kumwe, 66% by’abagore bakaba badatekanye mu bihe by’amanywa.

Naho abagore 63% na bo baba bumva badatuje mu gihe basohokanye n’inshuti zabo, mu gihe abagera kuri 54% na bo baba bumva badatuje mu gihe bari mu rugo rutarimo umusore cyangwa umugabo.

Iyi raporo ivuga ko ibi byagiye bigira ingaruka zatumye abagore bagera kuri 61%, bahutarizwa uburenganzira bwabo, naho 30% barimuka kubera kutizera umutekano, aho abenshi bimukiye mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru