Guverinoma ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko nubwo hashyizweho impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bitazabuza iki Gihugu kwakira inama y’umuryango uhuriwemo n’Ibihugu birimo n’u Burusiya.
Iyi nama y’Umuryango uzwi nka BRICS, uhuriyemo u Burusiya, u Buhinde n’ u Bushinwa uzwi nka BRICS, iteganyijwe mu kwezi kwa Munani k’uyu mwaka, ikazabera muri Afurika y’Epfo.
Hari hari amakuru avuga ko iyi nama izabera mu Gihugu cy’u Bushinwa aho kubera muri Afurika y’Epfo, ku mpungenge z’uko Putin azafatirwa muri Afurika y’Epfo bitewe n’ibyaha by’intambara birimo no gushimuta abana b’abahungu muri Ukraine bakajyanwa mu Gihugu cy’u Burusiya ashinjwa.
Bivugwa ko naramuka yitabiriye iyi nama, Afurika y’Epfo itegetswe guhita imuta muri yombi, nk’Igihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga mpanabyaha.
Afurika y’Epfo yo yavuze ko byanze bikunze iyi nama nta kizayihindura igomba kubera muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10