Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Afurika yibiwe ibanga ry’uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo

radiotv10by radiotv10
10/11/2023
in MU RWANDA
0
Afurika yibiwe ibanga ry’uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Banki ishinzwe Iterambere rya Afurika ivuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomereye uyu Mugabane, ryakemurwa no gushyiraho inganda zatunganya ibyagurishwa hanze, bikavamo ubushobozi bwo gutunga Abanyafurika bakomeje kugarizwa n’inzara.

Umugabane wa Afurika, ubarwaho abaturage bagera muri miliyoni 283 buri mwaka bagendana ikibazo cy’inzara. Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere ivuga ko ibi biterwa n’uko umubare w’abaturage muri Afurika n’inganda zikenera umusaruro w’ubuhinzi byiyongera.

Umuyobozi w’iyi Banki, Dr Akinwumi Akin Adesina avuga ko hari icyo Afurika ikwiye gukora kugira ngo irandure iki kibazo cy’inzara yugariza abaturage bayo.

Yagize ati “Afurika igomba guhagarika kohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi utongerewe agaciro. Tugomba kumenya ko uburyo bumwe bwo kwihuta mu nzira ijya mu bukene ari ukugurisha umusaruro udatunganyije.”

Yakomeje agira ati “Indi nzira yihuta ibuvamo [ubukene]; ni ukugurisha ibyongerewe ubwiza. Ni yo mpamvu hakenewe inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi. Bizatuma twohereza imyenda aho kuba ipamba, tukohoreza ikawa itunganyije, amababi y’icyayi azoherezwa aseye neza, tuzohereza shokora ifunze neza ku isoko rya Afurika no hanze yayo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe; avuga ko umusaruro utangwa n’izo nganda, na wo ukwiye kwitabwaho, ku buryo uza ufite ireme n’ubuziranenge.

Ati “Ndatekereza uburyo tutashyiraho izi nganda gusa, ahubwo ndareba n’abakora muri izo nganda umusaruro batanga, ndabizi ko zimwe muri izo nganda zitanga umusaruro uri munsi y’ubushobozi bwazo, ni umukoro wacu nka Guverinoma gushaka uburyo zatanga umusaruro unarenze ubushobozi bwazo. Kimwe muri ibyo ni ukureba bimwe mu bitera icyo kibazo; birimo n’umusaruro.”

Richard Tusabe avuga kandi ko n’urwego rw’ubuhinzi rukwiye gutekerezwaho, ku buryo rufashwa kugira ngo umusaruro ubuvamo udakwiye kwangirika kuko hakiri ikigero kinini cyawo kicyangirika.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Burundi: Gen.Bunyoni wabaye PM uregwa ibirimo gushaka kwica Perezida yasabiwe gufungwa burundu

Next Post

Amahirwe akomeje kwiyongera ko rurangiranwa Mbappe yakwerecyeza mu yindi kipe ikorana n’u Rwanda

Related Posts

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru...

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n'umugore we...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

IZIHERUKA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare
MU RWANDA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

13/08/2025
Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

13/08/2025
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

13/08/2025
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amahirwe akomeje kwiyongera ko rurangiranwa Mbappe yakwerecyeza mu yindi kipe ikorana n’u Rwanda

Amahirwe akomeje kwiyongera ko rurangiranwa Mbappe yakwerecyeza mu yindi kipe ikorana n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.