Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika yungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

radiotv10by radiotv10
03/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Afurika yungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Umugabane wa Afurika wungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Share on FacebookShare on Twitter

Abofisiye bakuru 24 bo mu ngabo zo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force – EASF), bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy), bahugurwa ibirebana no kuba indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Abarangije aya mahugurwa African Union Military Expert on Mission (AUMEOM) yaberaga muri iki kigo giherereye I Nyakinama mu Karere ka Musanze, barimo Lt Col Jacinta Mumo Nganu wo mu gihugu cya Kenya uvuga ko yarushijeho gusobanukirwa tekiniki Indorerezi mu bya gisirikari yagenderaho, akabasha kunoza akazi ke.

Yagize ati: “Twabashije kwigira hamwe imikorere n’inshingazo bikwiye kuranga umusirikari w’indorerezi y’ubutumwa bw’amahoro, nsobanukirwa ko mbere na mbere aba akwiye kuba azi neza amahame ubutumwa bw’amahoro bushingiyeho n’intego zabwo, gusesengura ibibazo biri mu gace yoherejwe gukoreramo kandi agaharanira kubikemura agendeye ku bunyamwuga, ubushishozi, kwitwararika ari nako ajya inama na bagenzi be. Ibi nkatekereza ko biri mu bintu bikomeye nungukiye ahangaha nzashingiraho nkanoza akazi karimo n’ak’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ku bw’aba ba Ofisiye basanga aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu rwego rw’umutekano waba uwabo bwite n’aho bashobora koherezwa gukorera ubutumwa nk’uko Major Nathan Ndemezo yabibwiye Kigali Today.

Mu byo abasirikari bakuru b’Indorerezi baba bashinzwe harimo gusesengura no kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aba yarasinywe hagati y’impande zihanganye mu gihugu runaka, gutanga ubujyanama bwatuma umutekano w’abaturage urushaho kurindwa n’ibindi.

Izi nshingano bakaba batabasha kuzuzuza neza bataifitemo ubumenyi. Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yagize ati: “Indorerezi za gisirikari zigira uruhare runini mu guhosha amakimbirane hagati y’impande zihanganye mu gace ubutumwa bw’amahoro bukorerwamo. Mu busanzwe impande zitavuga rumwe hari amasezerano ziba zaremeranyijweho y’ibyo buri ruhande rugomba kugenderaho no kubahiriza. Mu gihe hari nk’ugize ibyo arengaho, indorerezi zirasesengura, zigakora iperereza na za raporo, byaba na ngombwa bakaba abahuza cyangwa abajyanama b’igishobora gusubiza ibintu mu buryo.

Aba kandi twanabigishije ko mu gihe bari mu kazi kabo baba bagomba kwitega ko bagiriramo ingorane nko kugwa mu gaco k’umwanzi, kugabwaho ibitero, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bisaba kuba bafite ubumenyi mu guhangana nabyo bikagendana n’ubwirinzi bwabo ku giti cyabo. Ni ngombwa kuba basobanukiwe neza uko babyitwaramo mu gihe hari nk’ikibazo bahuye nacyo”.

Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu Kigo Rwanda Peace Academy ku bufatanye bw’ubunyamabanga bw’Ibihugu bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye Eastern Africa Standby Force (EASF) n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Abayitabiriye baturuka mu bihugu umunani birimo u Burundi, Comoros, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

RADIOTV10RWANDA

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

Next Post

Messengers Singers yo mu Itorero ry’Abadiventiste igiye gukora Album yatumiye Israel Mbonyi 

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Messengers Singers yo mu Itorero ry’Abadiventiste igiye gukora Album yatumiye Israel Mbonyi 

Messengers Singers yo mu Itorero ry'Abadiventiste igiye gukora Album yatumiye Israel Mbonyi 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.