Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in MU RWANDA
0
Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda baba muri Canada, bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa mugenzi wabo, Erixon Kabera wari usanzwe ari mu buyobozi bw’ababa muri Toronto, uherutse kwicirwa muri Iki Gihugu yari amazemo imyaka 20, bagasaba ko hatangwa ibisobanuro ndetse n’ubutabera.

Erixon Kabera yishwe arashwe na Polisi yo muri Canada, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 09 Ugushyingo 2024, aho yarasiwe mu Mujyi wa Hamilton wegeranye na Toronto.

Urupfu rwe rwashenguye benshi byumwihariko umuryango we [uwo akomokamo n’uwo yari yarashinze], ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu cya Canada.

Amakuru yabanje gutangazwa, yavugaga ko nyakwigendera yarashwe nyuma yo guhangana n’Abapolisi abarashe, bikaza gutuma na bo bamurasa, ariko biza kwemezwa ko nta kurasana kwabayeho.

Lydia Nimbeshaho, umugore wa nyakwegendera avuga ko ibyatangajwe ko umugabo we yarashe, ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko “nta mbunda yagiraga.”

Lydia Nimbeshaho avuga ko umugabo we yari umuntu urangwa n’imyitwarire iboneye, kandi ko mu buzima bwe yakundaga gukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’ababa muri Toronto.

Ati “Si na kominote y’Abanyarwanda gusa, ni umuntu wakoranye na Polisi ya hano mu bikorwa byo kwita kuri kominote. Twebwe abamuzi twese nta muntu uzi Erixon agira intwaro. Ni umuntu w’amahoro, mu bintu byose yakora, ntabwo yarwana cyangwa ngo asagarire abapolisi.”

Umunyarwandakazi Josephone Murphy usanzwe atuye muri Canada, na we uri mu bashenguwe n’urupfu rwa nyakwingedera, yatangaje ko mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu, bongeye guteranira hamwe mu kiriyo cyo kumwunamira.

Yagize ati “Umurage we uzahora ari inkingi y’urukundo n’umuhate kuri Kominote. Turakomeza gusaba dushikamye ko ahabwa ubutabera, dusaba ko habaho kubazwa inshingano mu iperereza kuri uru rupfu rw’agashinyaguro.”

Alain Patrick Ndengera uyobora Kominote y’Abanyarwanda baba muri Canada, avuga ko amakuru yabanje gutangwa na Polisi yagiye ahindagurika, aho yabanje gutangaza ko habayeho kurasana hagati y’umupolisi n’uyu Munyarwanda, ariko nyuma ikaza kuvuga ko habayeho kumwitiranya, ndetse ko hahise hatangira iperereza.

Yagize ati “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu ba-Polisi bajye mu nkiko bisobanure.”

Nyakwigendera asize abana batatu, akaba yari amaze imyaka 20 aba muri Canada, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Toronto.

Nyakwigendera yazirikanywe
Abanyarwanda baba muri Canada bari mu kiriyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 9 =

Previous Post

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.