Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima agiriye inama urubyiruko runywa inzoga, kutarengera bakanywa gacye, na Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye ko runabishoboye rwanazireka burundu kuko nta ngaruka byarutera, ahubwo bakazisimbuza ibindi byabanezeza, nka Siporo.

Ni mu bukangurambaga bwiswe ‘TunyweLess’ [tunywe gacye] bugamije gushishikariza Abanyarwanda banywa inzoga, kunywa mu rugero kuko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zirimo Diabetes na Cancer.

Muri ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah na we yageneye ubutumwa uru rubyiruko.

Mu mashusho asa nk’umukino, Minisitiri ahura na bamwe mu bafite amazina azwi mu rubyiriko mu Rwanda, nka Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego basanzwe bakora ikiganiro kuri RBA gikunzwe n’urubyiruko rwinshi, bari muri Siporo, bakamubaza niba ubuzima butarimo kunywa inzoga bushoboka kuko hari benshi bumva ko inzoga zituma abantu banezerwa.

Minisitiri Utumatwishima agira ati “Oya ntabwo ari byo. Umuntu muto cyangwa umukuru, hari ibintu byinshi cyane yakora bituma ubuzima bugenda neza atari ngombwa inzoga.”

Abajene,

Ese kubaho tunywaless birashoboka?

Umva uko Minister Utumatwishima yatubwiye.

Ati #TunyweLess, Gusinda si wane! pic.twitter.com/wwvCD5KYzA

— Ministry of Youth and Arts | Rwanda (@RwandaYouthArts) July 16, 2023

Yakomeje atanga ingero z’ibyo umuntu yakora bikamunezeza atagombye kunywa inzoga, nka siporo ihoraho, gusoma ibitabo ndetse n’ibikorwa byo gufasha abakeneye ubufasha.

Ubu butumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko buje nyuma y’igihe gito, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na we atanze ubutumwa bwo gusaba urubyiruko kunywa mu rugero.

Mu butumwa na we yatanze mu mashusho asa n’umukino, Dr. Sabin Nsanzimana asanga urubyiruko rwiteretse amacupa ruri kunywa, agatungurwa agira ati “Izi nzoga zangiza ubuzima, zitera indwara zitandukanye, za Cancer, Diabetes, indwara z’umutima. Ubu murisukamo amacupa angana gutya mukagira ngo ubuzima bwanyu ntibugira ibibazo?”

Muri ubwo butumwa, Sabin asaba uru rubyiruko kuba rwareka inzoga ariko rukamubwira ko bigoye, na we akarusaga kunywa mu rugero, ati “Basi munywe gacye, musome gacye. Gusinda si wane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 15 =

Previous Post

Umukinnyi w’umunyabigwi asanze muri America kizigenza wa Football ku Isi

Next Post

Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w’ikirangirire agahigika Diamond

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w’ikirangirire agahigika Diamond

Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w'ikirangirire agahigika Diamond

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.