Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima agiriye inama urubyiruko runywa inzoga, kutarengera bakanywa gacye, na Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye ko runabishoboye rwanazireka burundu kuko nta ngaruka byarutera, ahubwo bakazisimbuza ibindi byabanezeza, nka Siporo.

Ni mu bukangurambaga bwiswe ‘TunyweLess’ [tunywe gacye] bugamije gushishikariza Abanyarwanda banywa inzoga, kunywa mu rugero kuko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zirimo Diabetes na Cancer.

Izindi Nkuru

Muri ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah na we yageneye ubutumwa uru rubyiruko.

Mu mashusho asa nk’umukino, Minisitiri ahura na bamwe mu bafite amazina azwi mu rubyiriko mu Rwanda, nka Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego basanzwe bakora ikiganiro kuri RBA gikunzwe n’urubyiruko rwinshi, bari muri Siporo, bakamubaza niba ubuzima butarimo kunywa inzoga bushoboka kuko hari benshi bumva ko inzoga zituma abantu banezerwa.

Minisitiri Utumatwishima agira ati “Oya ntabwo ari byo. Umuntu muto cyangwa umukuru, hari ibintu byinshi cyane yakora bituma ubuzima bugenda neza atari ngombwa inzoga.”

Yakomeje atanga ingero z’ibyo umuntu yakora bikamunezeza atagombye kunywa inzoga, nka siporo ihoraho, gusoma ibitabo ndetse n’ibikorwa byo gufasha abakeneye ubufasha.

Ubu butumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko buje nyuma y’igihe gito, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na we atanze ubutumwa bwo gusaba urubyiruko kunywa mu rugero.

Mu butumwa na we yatanze mu mashusho asa n’umukino, Dr. Sabin Nsanzimana asanga urubyiruko rwiteretse amacupa ruri kunywa, agatungurwa agira ati “Izi nzoga zangiza ubuzima, zitera indwara zitandukanye, za Cancer, Diabetes, indwara z’umutima. Ubu murisukamo amacupa angana gutya mukagira ngo ubuzima bwanyu ntibugira ibibazo?”

Muri ubwo butumwa, Sabin asaba uru rubyiruko kuba rwareka inzoga ariko rukamubwira ko bigoye, na we akarusaga kunywa mu rugero, ati “Basi munywe gacye, musome gacye. Gusinda si wane.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru