Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w’ikirangirire agahigika Diamond

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ngarukiyintwari Dieudonne uzwi nka Dio Boy muri muzika Nyarwanda, yatubariye inkuru y’urugendo rwe rutoroshye, rw’uburyo yisanze mu buzunguzayi bw’ibiraha nyuma yo kugera muri Kigali agiye kwiga umuziki, ubu akaba yifuza kuba umuhanzi w’akataraboneka kurusha ikirangire Diamond.

Uyu musore avuga ko nyuma yo kujya kwiga umuziki mu Mujyi wa Kigali, ababyeyi be baje kugirana ibibazo, bigatuma adakomeza amasomo, aza no gusubira iwabo.

Izindi Nkuru

Ati “Naje kugaruka nza ndi umuzunguzayi kugira ngo nshake amafaranga yo gukora umuziki uko nabyifuzaga.”

Ubu bucuruzi butemewe, bwatumye aza gufatwa ajyanwa mu kigo cyinyuzwamo inzererezi by’igihe gito kizwi nko kwa Kabuga.

Ati “Muri uko kuzunguza nacuruje ibiraha, n’amagi, ngera aho ntangira gucuruza imyenda, rimwe baza kumfata bajya kumfungira kwa Kabuga.”

Yanakoze imirimo iciriritse nko gukorera amasuku abantu, ari na byo byaje kumucira inzira, kuko utunganya indirimbo ‘Sam Top Hit’ yakoreraga amasuku, yumvise afite impano yo kuririmba, akamwemerera kuzamukorera indirimbo imwe.

Ati “Top Hit najyaga mukoropera muri studio, rimwe yumva nzi kuririmba ampa impano y’indirimbo kuko namukoroperaga neza.”

Uyu musore avuga ko yigeze gutsinda amarushanwa yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo bikarangira abuze amafaranga y’ishuri.

Ku ntego ye mu muziki, Dio Boy agira ati “Ni uko nta muntu wigereranya n’undi ariko numva indoto zanjye ari ukuzakora ibintu ibirenze ibya Diamond Platnumz”.

Mu buryo butamworoheye, Dio Boy amaze kwikorera indirimbo zigera kuri 4 zirimo iyitwa First one, Too Much, Nkopeza ndetse n’iyitwa Byanze aheruka gushyira hanze, inagarukaga ku nkuru y’ubuzima bwe yihariye.

Joby J. TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru