Agezweho kuri rutahizamu utsinda ibitego byinshi mu Rwanda nyuma y’uko muri Libya byanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Shaban Hussein Chabalala yageze mu Rwanda avuye muri Libya ndetse anahita anakorana imyitozo na bagenzi be muri AS Kigali.

Uyu rutahizamu wari umaze amezi atandatu muri Libya mu ikipe yitwa Al Tawoon isanzwe inakinamo umunyabigwi mu mupira wo mu Rwanda Haruna Niyonzima.

Izindi Nkuru

Shaban Hussein Chabalala yatandukanye n’iyi kipe ndetse ahita yongera gusinyira ikipe ya AS Kigali n’ubundi yakinagamo mbere yo kwerekeza muri Libya.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwamuhaye ikaze, bugira buti “Twamwakiriye mu ikipe! Dushyize hamwe twiteguye gukomeza kwesa imihigo.”

Shaban Hussein Chabalala ni rutahizamu wagiye agaragaza ubuhanga mu makipe yose yanzuzemo hano mu Rwanda dore ko akenshi yasozaga ari we uyuboye abafite ibitego byinshi.

Yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Amagaju, Rayon Sports, Bugesera na As Kigali agiye gukinira inshuro ya Kabiri.

Shabalala aramwenyura nyuma yo kugaruka muri AS Kigali

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru