Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko mu gihe rikomeje kubahiriza icyemezo cy’agahenge ryafashe, uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR, bo bari kwisuganya ngo bagarukane ingufu nyinshi mu mirwano.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, rivuga ko mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byagiye bifatwa ku rwego rw’akarere, iri huriro rikomeje kubahiriza icyemezo ryafashe ku giti cyaryo cyo kuba rihagaritse imirwano, cyatangiye kubahirizwa tariki 04 kikongera kwemezwa ku ya 22 Gashyantare 2025.

Iri Huriro rigakomeza rigira riti “Gusa, ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo bihuje, zirimo FARDC, FDLR, Inyeshyamba za Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi (FDNB) bakomeje kwisuganya kugira ngo bongere imbaraga mu ntambara.”

AFC/M23 ikomeza ivuga ko ibi bigaragazwa no kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare, birimo kohereza abandi basirikare b’inyongera, kuzana ibindi bikoresho, ndetse no kwisuganya kw’udutsiko tw’abarwanyi biri kugaragara mu bice bya Ruzizi ndetse na Walikare, Masisi na Lubero.

Iri huriro ribarizwamo umutwe wa M23, rivuga ko nubwo ryemeje aka gahenge ko guhagarika imirwano, ariko abarwanyi b’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bo bakomeje kwibasira abaturage, ndetse bakomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote (drone) ndetse n’iby’indege z’intambara bigamije kurimbura imiryango migari y’Abanyekongo yibasiwe.

AFC/M23 ikomeza igaragaza zimwe mu ngero z’ibitero biherutse vuba aha, birimo ibyo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 byagabwe mu bice bya Minembwe by’umwihariko mu duce twa Irundu na Nyarujoka, byanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zimwe, kimwe n’ibindi bitero byabaye muri Uvira byibasira Abanyamulenge.

Iri Huriro rigakomeza rigira riti “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma uku guhonyora uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiramwamuntu, unababazwa n’imyitwarire y’Umuryango mpuzamahanga kuri ibi bikorwa bigize ibyaha bikomeye. Guceceka no kutagira igikorwa bikomeje kugaragazwa n’abagakwiye kugira icyo bakora bitiza umurindi abari gushyira mu bikorwa iyi migambi ibangamira ubuzima bw’abasivile.”

Iri huriro ryongeye kwibutsa ko rishyize imbere inzira z’ibiganiro bya politiki mu gushaka umuti w’aya makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, rikanasaba abayobozi bo mu karere gushyiraho uburyo bwatuma ibi biganiro bibaho, ndetse no gushyiraho ingamba zihuse zo gutumwa ubutegetsi bwa Congo buryozwa ibi bikorwa bigize ibyaha bukora.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Donna Kristii says:
    11 months ago

    Ntakeza kintambara

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije

Next Post

America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

America yavuze umushinga ukomeye ihanzego amaso Igihugu yafashije mu ntambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.