Friday, July 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AGEZWEHO: Umuhanda uva Kigali werecyeza mu Majyaruguru utari nyabagendwa byakemutse

AGEZWEHO: Umuhanda uva Kigali werecyeza mu Majyaruguru utari nyabagendwa byakemutse

UPDATE- Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke utari nyabagendwa nyuma y’impanduka yawubereyemo y’imodoka yawuguyemo ikawufunga, waje kongera kuba nyabagendwa.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 nk’uko tubikesha ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego.

Uyu muhanda wabaye ufunzwe bitewe n’impanuka yabereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ahakunze kunyura imodoka zerecyeza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, umuhanda Kigali-Gakenke utari nyabagendwa muri aka kanya.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kumenyesha abakoresha uyu muhanda ko bakwiye kwihangana mu gihe hari gukorwa imirimo yo gukura iyi kamyo yaguye muri uyu muhanda.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’imirimo yo gukura iyi modoka mu nzira, uyu “muhanda Kigali-Gakenke ari nyabagendwa.”

Ni nyuma y’impanuka y’ikamyo yaguye mu muhanda ikawufunga
Imodoka zabuze uko zitambuka

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =