Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, bikekwa ko ari icyasizwe n’abahoze ari abasirikare b’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Burambira mu Kagari ka Nyakabungo, ubwo aba bana bari baherekeje umubyeyi wabo wari wagiye guhinga mu murima.
Aba bana barimo umwe w’imyaka itanu ari na we muto, uw’imyaka 13 ndetse n’uwa 16, bakaba bose ari ab’umuryango umwe utuye muri kariya gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubwo umubyeyi w’aba bana yari ari guhinga mu murima, bo bagiye mu ishyamba gutashya, ari na bwo baturikanwaga n’igisasu.
Yagize ati “Bari baherekeje umubyeyi, we yari mu murima mu by’ubuhinzi busanzwe, hanyuma bo bajya gutashya inkwi mu ishyamba, ubwo rero ni aho bagisanze.”
Avuga kandi ko muri aka gace hahoze ikigo cya gisirikare cy’icyahoze ari igisirikare cy’u Rwanda, ndetse hakaba haranabereye imirwano yamaze igihe mu bihe by’intambara, kuko ari hafi y’umupaka.
Ati “Nk’igice cyegereye umupaka ibisasu bijya biboneka turabibona, hari inzego zishinzwe kubitegura cyanga bakabituritsa.”
Nzabonimpa Emmanuel yaboneyeho gutanga ubutumwa, asaba abantu ko igihe baba babonye ikintu batazi, bajya bakitondera, bagasobanuza hatabayeho kugicokoza.
RADIOTV10








