Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ahamaze 1/2 cy’umwaka hagenzurwa na M23 habereye imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
13/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ahamaze 1/2 cy’umwaka hagenzurwa na M23 habereye imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mujyi wa Bunagana muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahamaze kimwe cya kabiri cy’umwaka hagenzurwa na M23, habaye imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwanamaganywe n’Impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yabereye umunsi umwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho Abanyekongo benshi bateraniye i Bunagana hafi y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, bagakora iyi myigaragambyo.

Abitabiriye iyi myigaragarambyo yabereye i Bunagana, bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bageneye ubutegetsi bw’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi bavuga ko ari Jenoside.

Basabye imiryango mpuzamanga nk’Uwabibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, uwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse na DADC kugira uruhare mu guhagarika ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.

Umujyi wa Bunagana umaze amezi atandatu uri mu maboko y’umutwe wa M23, dore ko wawufashe muri Kamena 2022 nyuma y’imirwano ikomeye yari yawuhuje na FARDC.

Muri iyi myigaragambyo kandi, abayitabiriye bageneye ubutumwa umutwe wa M23, bawushimira kuba warabakuye mu menyo ya rubamba ndetse ukaba ukomeje kubacungira umutekano.

Imyigaragambyo yari ifite ubutumwa nk’ubu, yanakozwe mu Rwanda, aho yitabiriwe n’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.

Aba banyekongo barimo n’abamaze imyaka 25 mu buhungiro mu Rwanda, na bo bageneye ubutumwa ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, babusaba guhagarika ibikorwa byo guhohotera abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bavuga ko abanyekongo bakoresha ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, nyamara amahanga arebera.

Izi mpunzi kandi zavuze ko zirambiwe gukomeza kuba mu buhungiro kandi Igihugu cyabo gihari, zisaba amahanga kuzifasha zigatahuka kuko “kumara kimwe cya kane cy’ikinyejana mu buhunzi, bibabaje.”

Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gishinjwa gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, irimo uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatusti.

Bageneye ubutumwa imiryango mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

Next Post

Umushoramari muri muzika nyarwanda ari mu gahinda gakomeye

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushoramari muri muzika nyarwanda ari mu gahinda gakomeye

Umushoramari muri muzika nyarwanda ari mu gahinda gakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.