Mu mujyi wa Bunagana muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahamaze kimwe cya kabiri cy’umwaka hagenzurwa na M23, habaye imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwanamaganywe n’Impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Rwanda.
Iyi myigaragambyo yabereye umunsi umwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho Abanyekongo benshi bateraniye i Bunagana hafi y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, bagakora iyi myigaragambyo.
Abitabiriye iyi myigaragarambyo yabereye i Bunagana, bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bageneye ubutegetsi bw’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi bavuga ko ari Jenoside.
Basabye imiryango mpuzamanga nk’Uwabibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, uwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse na DADC kugira uruhare mu guhagarika ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.
Umujyi wa Bunagana umaze amezi atandatu uri mu maboko y’umutwe wa M23, dore ko wawufashe muri Kamena 2022 nyuma y’imirwano ikomeye yari yawuhuje na FARDC.
Muri iyi myigaragambyo kandi, abayitabiriye bageneye ubutumwa umutwe wa M23, bawushimira kuba warabakuye mu menyo ya rubamba ndetse ukaba ukomeje kubacungira umutekano.
Imyigaragambyo yari ifite ubutumwa nk’ubu, yanakozwe mu Rwanda, aho yitabiriwe n’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.
Aba banyekongo barimo n’abamaze imyaka 25 mu buhungiro mu Rwanda, na bo bageneye ubutumwa ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, babusaba guhagarika ibikorwa byo guhohotera abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bavuga ko abanyekongo bakoresha ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, nyamara amahanga arebera.
Izi mpunzi kandi zavuze ko zirambiwe gukomeza kuba mu buhungiro kandi Igihugu cyabo gihari, zisaba amahanga kuzifasha zigatahuka kuko “kumara kimwe cya kane cy’ikinyejana mu buhunzi, bibabaje.”
Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gishinjwa gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, irimo uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatusti.
RADIOTV10