Umushoramari muri muzika nyarwanda ari mu gahinda gakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushoramari mu myidagaduro yo mu Rwanda, Bad Rama ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.

Mupende Ramadhan, wamenyekanye nka Bad Rama, yapfushije Se umubyara Bugeshi Appolinaire, witabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Bad Rama yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza, aho nyakwigendera yitabiye Imana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yari amaze iminsi arwariyemo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Bad Rama yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we.

Yagize ati “Ruhukira mu mahoro Papa, simfite icyo nakuvugaho, imirimo yawe wayikoze uko bikwiye, nzahora nkwibuka nk’intwari yanjye, ngusezeranya kusa ikivi watangiye.”

Ubutumwa bwa Bad Rama, busoza bugira buti “Imana ikwakire mu bayo. Tuzaguhoza ku mutima, uruhuke mu mahoro, ndagukunda Papa.”

Bad Rama usanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda aho asanzwe anafite inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yari amaze iminsi aba muri Leta Zunze Ubumwe za America ariko mu minsi micye ishize akaba yaraje mu Rwanda, binavugwa ko bimwe mu byari bimuzanye ari umubyeyi we wari umaze iminsi arwaye.

Bad Rama yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we
Umubyeyi wa Bad Rama witabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru